Hateguwe igitaramo cyo kwibuka Papa Wemba na Michael Jackson

Hateguwe igitaramo muri Kigali cyo kwibuka ibyamamare mu muziki Michael Jackson na Papa Wemba kubera ibikorwa byabaranze.

Kiraba ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016 muri Kabana Club, abakitabira bakaza kuba bambaye nk’uko Michael Jackson yajyaga yambara kandi bakambara imyambaro yera.

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo cyo kwibuka Michael Jackson na Papa Wemba
Urupapuro rwamamaza iki gitaramo cyo kwibuka Michael Jackson na Papa Wemba

John Bunyeshuri usanzwe amenyerewe mu by’imideri akaba n’Umuyobozi wa Kigali Fashion Week ari na we wateguye iki gitaramo, avuga ko babikoze mu rwego rwo kwegereza abakunzi b’aba bahanzi, abahanzi bakunda nubwo baba batakiriho.

Ni igitaramo kizajya kiba buri kwezi, bakaba barahereye ku kwibuka Whitney Houston tariki 13 Gicurasi 2016 ubwo bamurikaga itsinda “The Chic” rigizwe n’abakobwa bane abereye umujyanama (Manager).

John Bunyeshuri yavuze ko iki gitekerezo yakigize kubera gukunda abo bahanzi nubwo bapfuye agahora abazirikana bityo agatekereza ko n’abandi babakunda byababera byiza kubibuka.

Yongeyeho ati “Bitabye Imana kandi narabakundaga. Nizera ubuzima nyuma y’urupfu.”

Tumubajije impamvu bahisemo Michael Jackson na Papa Wemba aho guhitamo Abanyarwanda dore ko na bo ari benshi bitabye Imana kandi bari bakunzwe cyane, yavuze ko yabitewe n’uko ibyo akora atabikorera Abanyarwanda gusa ko ahubwo areba ku rwego Mpuzamahanga bityo agasanga atagomba kugarukira ku Banyarwanda nubwo na bo azajya abateguraho.

Yagize ati “Ibi mbikorera abantu bose ntabwo ari Abanyarwanda gusa, mbikorera abantu bose harimo n’abanyamahanga.”

Ibi bikorwa ngo nta baterankunga bifite kuko abikora kubera kubikunda. Ngo yabitangije kandi mu gushyigikira umuziki no gufasha abantu kwidagadura mu bihangano by’abahanzi bakundaga batakiriho bakanabaha icyubahiro kibagomba.

Muri iki gitaramo, haragaragaramo amafunguro yo muri Congo n’ayo muri Amerika nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rucyamamaza.

Igitaramo kirabera muri Kabana Club kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera bukeye, kwinjira bikaba ari ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri iki gitaramo cyari gikenewe cyane kuko aba bahanzi batuvuyemo tukibashaka.

Musabyimana Xavier yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka