Umwe mu bahatanaga na Ingabire Habiba yituye hasi none byakuruye impaka (Video)

Mu birori byo gutangaza uwegukanye ikamba rya Miss Supranational 2017, Miss Peru witwa Lesly Reyna yituye hasi hitabazwa abaganga bo kumwitwaho.

Miss Peru yituye hasi mu irushanwa rya Miss Supranational 2017
Miss Peru yituye hasi mu irushanwa rya Miss Supranational 2017

Ibyo birori by’iryo rushanwa, ryitabiriye na Ingabire Habiba wari uhagarariye u Rwanda, byabereye muri Polonye ku itariki ya 01 Ukuboza 2017.

Gusa ariko ubwo ibyo birori byabaga, ababireberaga kuri Tereviziyo no kuri “Facebook Live” ntibabonye uwo Nyampinga yitura hasi.

Video imugaragaza agwa, yafashwe n’umwe mu bitabiriye icyo gitaramo maze ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo video yerekana ko ubwo bageraga mu gice cyo gutangaza ba Nyampinga batanu ba mbere ari bwo Miss Peru, waje muri 25 ba mbere, yituye hasi maze bagenzi be bakamuterura bakamujyana inyuma na bwo akongera akagwa.

Muri iyo video imara umunota umwe, igaragaza ko Nyampinga wo mu gihugu cya Philippines witwa Chanel Olive Thomas yahise yiruka ajya guhamagara abaganga ngo baze kwita kuri Miss Peru.

Miss Peru yambaye umwambaro ugaragaza umuco w'iwabo
Miss Peru yambaye umwambaro ugaragaza umuco w’iwabo

Ubwo ibyo byose byabaga ariko igitaramo cyakomeje kuba kugeza bambitse ikamba uwegukanye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2017 ari we Jenny Kim wo muri Korea y’Epfo.

Ababonye iyo video bababajwe no kubona Miss Peru yitura hasi ariko umwe muri ba Nyampinga bari bahagararanye agakomeza guhagarara ntacyo bimubwiye mu gihe abandi bari bahangayitse bari kumuterura, bamwitaho.

Abarebye iyo video bagaragaje ko byabababaje cyane bibaza uwo Nyampinga utagira umutima wo gutabara mugenzi we wari uri mu bibazo.

Hari abahise bavuga ko ari Nyampinga wo muri Sudani y’Amajyepfo witwa Teresa Anyier Yual. Uyu Nyampinga ariko yaje kubihakana abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Agira ati “Uwo Nyampinga si jye. Simvuga uwo ari we ariko si jye kuko nari ndi kure ya Nyampinga wo muri Peru wituye hasi.”

Nyampinga wo muri Sudani y'Epfo yahakanye amakuru amuvugwaho
Nyampinga wo muri Sudani y’Epfo yahakanye amakuru amuvugwaho

Haje kumenyekana ko ari Miss Namibia wakomeje kwihagararira mu gihe abandi bari gutabara mugenzi wabo. Kuri ubu ariko ngo Miss Peru ameze neza.

Hari andi makuru aturuka mu irushanwa rya Miss Supranational 2017 avuga ko impamvu Miss Peru yaguye byaba byaraturutse ku kunanirwa kuko ngo ba Nyampinga bari bamaze iminsi bakora imyitozo myinshi bataruhuka bihagije.

Bivugwa ko ari Miss Namibia wanze gutabara mugenzi we wari wituye hasi
Bivugwa ko ari Miss Namibia wanze gutabara mugenzi we wari wituye hasi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jyew ndumva ata mu miss w’ishyari nkuwo nguwo,gusa biragoy cyan kko ntamubi wabona ariko k’umutima ni danger.

IRAKOZE ERIC yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka