Umuvugabutumwa utagira idini asengeramo agiye kumurika umuzingo w’indirimbo

Umuvugabutumwa w’Umunyarwanda witwa Corneille Karekezi uba muri Nigeria agiye kumurika umuzingo w’indirimbo (Album) ze yise “Jye ndi umugeni wa Yesu”.

Corneille Karekezi ngo afite inyota yo gusangiza ku Banyarwanda ibyiza by'ijuru
Corneille Karekezi ngo afite inyota yo gusangiza ku Banyarwanda ibyiza by’ijuru

Uyu umuzingo wa kabiri urimo indirimbo zigera kuri 12, azawumurikira abakunda Imana ku cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2017 kandi ngo kwinjira ni ubuntu.

Icyo gitaramo kizabera mu mahema y’ahahoze hitwa Camp Kigali mu mujyi wa Kigali, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Azaba ari kumwe n’abandi baririmbyi barimo Alexis Dusabe na Dominic Nic kikazazamo.

Karekezi avuga ko nta dini asengeramo. Akomeza avuga ko yiyemeje kwamamaza ubutumwa bw’Imana atitaye ku madini ahubwo yifashishije ubuhanzi bwe.

Ahamya ko yisanze kuvuga ubutumwa akoresheje indirimbo ari bwo buryo bumufasha gushyira hanze ibimurimo.

Kuririmba ngo yabitangiye akiri muto aririmba muri korali, aza kwandika indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2008.

Yakoze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2014, abitewe n’umwe mu nshuti ze wumvise aririmba agakunda indirimbo ze.

Agira ati “Kuba natanga ubuhamya mu rusengero ntibyanyoroheraga ariko naje gusanga kuririmba bituma nsohora ibindimo, mu mwaka wa 2008 ni bwo nabonye ijambo ndandika.

Umuntu azumvise ati ‘zijyane muri studio ni nziza. Muri 2014 nkoze iya mbere numva koko ni nziza, iraryoha nkomereza aho.”

Karekezi akomeza avuga ko indirimbo ze zikubiyemo ubutumwa butanga ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru, imbaraga zo guhangana n’ibibazo umwana w’umuntu anyuramo ndetse hakabamo no gusingiza Imana.

Agira ati “Ndabararitse ngo bazaze mu gitaramo cy’imigisha, bazumve ubutumwa bwiza bw’umukwe n’umugeni kandi bazabusangize n’abandi.”

Karekezi akora muri Nigeria. Ngo aritegura kubona impamyabumenyi y’ikirenga (PHD). Ni umuvugabutumwa wubatse ufite abana batanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntana link y’indirimbo ye uduhaye ngo twumve?

rukundo yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

idini ararifite kuko ni umukristu. kuvuga yaba atajya gusenga aha n’aha, nyamara yarabatijwe mu izina rya kristu. ari mu idini rya gikristu. hakwenze niba yemeza ko atakimwera.

b yanditse ku itariki ya: 8-01-2017  →  Musubize

Nti mukatubeshye burya ntawe utagira ifini gusa wavuga ko wenda asabana n’abo mu madini yose ariko idini ararifite kuko yahoze muri kolari

Dodos yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane kuba Karekezi C. agiye gutangaza injyana ye nemeza ko ikubiyemo impano ze nyinshi zifitiye akamaro abazamutega amatwi.
Uyu mugabo w’inararibonye nzi neza ndemeza ko hari byinshi aduhishiye!
Nakomeze atere imbere.
Bernardin

bernardin yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Imana iguhe umugisha Corneille. Nsanzwe nkuziho ubwenge mu kazi no mu buzima busanzwe ariko nsobanukiwe inkomoko! Uzi isooko koko y’ubwenge. Nzitabira iki gitaramo

Olivier yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Umuvugabutumwa utagira idini asengeramo? Iyo ni imitwe kuko ntibishoboka, umuntu wese uvuga ko avuga ubutumwa, agomba kugira aho abarizwa. None se abuvugira he? Mu nzira, mu isoko? Doesn’t he attend any church? That is totally impossible!

Regis yanditse ku itariki ya: 7-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka