Umukobwa yaguye igihumura ubwo yabonaga The Ben (Video)

Ubwo umuririmbyi The Ben yageraga ku rubyiniro mu gitaramo cy’Intsinzi, umwe mu bafana be yamwishimiye cyane, biramurenga bigera aho agwa igihumura.

The Ben ubwo yahuraga n'uwo mukobwa ari kumuhoza
The Ben ubwo yahuraga n’uwo mukobwa ari kumuhoza

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo cyiswe “Intsinzi Concert” cyabereye kuri Petit Stade i Remera.

Abari bateraniye muri icyo gitaramo ntabwo bari biteze ko The Ben abaririmbira kuko atari ari ku rutonde rwabagombaga kuririmba. Yageze ku rubyiniro atunguranye abafana be baramwishimira cyane.

Ubwo yageraga ku rubyiniro umufana we w’umukobwa yasazwe n’ibyishimo agwa hasi abashizwe ubutabazi barahagoboka.

Abakozi ba “Croix Rouge” bari aho hafi ni bo bamuhaye ubutabazi bwihuse bamujyana aho baba bateguriye umuntu wese wahura n’ikibazo.

Bamugejejeyo bamuhaye ubuvuzi bw’ibanze nk’ibisanzwe birananirana hanyuma uwo mukobwa avuga ko ikiri bumukize ari ukubonana na The Ben.

Abakozi ba “Croix Rouge” bahise bakora ibishoboka ngo babone Then Ben, ku bw’amahirwe bahura nawe arimo gusohoka ahabereye igitaramo.

Bahise bamutekerereza uko ikibazo giteye, bamusaba kujya guhura n’uwo mukobwa arabibemerera.

Then Ben n’uwo mukobwa baganiriye nk’iminota 10 nyuma uwo mukobwa ahita yongera kugira intege.

Abo mu muryango w’uwo mukobwa bahise bamujyana mu rugo hanyuma Then Ben nawe akomereza muri Camp Kigali mu kindi gitaramo cy’Intsinzi cyahabereye.

Igitaramo cy’Instinzi cyabereye kuri Petit Stade i Remera cyari kirimo abahanzi bo mu Rwanda barimo Staff Sgt Robert , Senderi, Riderman, Christopher, Bruce Melody na Charly na Nina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

abakobwa bakunda the ben cyane gusa uwaguye niyihangane amahirwe yagize nuko yamuganirije

ikuzwe joyeuse yanditse ku itariki ya: 30-05-2019  →  Musubize

the benturawemera sabatoto gusa namanigatwarayamanitse sana ntitubeshye arayoboye nunbur one kb

ndengey jamess yanditse ku itariki ya: 13-10-2017  →  Musubize

uw mukobwa aft ishingir th ben utamuririra yav h? iyab wenda amarir yasobanura urukund tugukund nitwakiger duhor

sister thbn dinah yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ni hategekimana jean paul hano musanze azadusure ben turamukunda cyane!!!

Hategekimana yanditse ku itariki ya: 22-08-2017  →  Musubize

ESE uwomukobwa asanzwe aziranye numuhanzi the Ben? cyangwa nubwambere yaramubonye? gusa ntawutarira nanjye the Ben ari mubahanzi nemera mu Rwanda kubera injyana ye muri musika.murakoze cyane

Hakizimana theogene yanditse ku itariki ya: 19-08-2017  →  Musubize

kk naw utarir the ben niw rufatir rwa muzik mu Rwanda courage musor wac

sister thbn dinah yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka