The Ben yasusurukije abitabiriye “Kwita Izina Gala Dinner” (Amafoto na Video)

Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), umuririmbyi The Ben yakoze igitaramo cyiswe “Kwita Izina Gala Dinner” cyabereye muri Kigali Convention Center.

The Ben ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo "Kwita Izina Gala Dinner"
The Ben ubwo yaririmbaga mu gitaramo cyo "Kwita Izina Gala Dinner"

Icyo gitaramo cyabaye mu rwego rwo gukusanya amafaranga azafasha mu kwagura ibyanya bya pariki y’ingagi kugira ngo zirusheho kwisanzura no kutegera aho abantu batuye.

Icyo gitaramo cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abantu barimo abafite aho bahuriye n’ibijyanye n’ubukerarugendo.

The Ben yabaririmbiye indirimbo zitandukanye, abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi barangije mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.

Itsinda ry'abize muzika ku nyundo niryo ryafashaga The Ben kuririmba
Itsinda ry’abize muzika ku nyundo niryo ryafashaga The Ben kuririmba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

THE BEN NI UMUHANGA SANA KURUTA UKO ABYUNVA GUSA NAKOMEREZE AHO THANKS.

gashema yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

nakomerezaho uwamuhungi sawa murakoze

mugenzi patrick yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

Nakomereze aho uwo muhungu .......Nashyiremo agatege yenda yaba p square yo mu Rwanda

Alias yanditse ku itariki ya: 27-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka