Siriki na Souké ntibagitaramiye i Kigali ku wa gatanu

Igitaramo cya Siriki na Souké cyari giteganyijwe kubera i Kigali ku wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017, ntikikibaye kuko kimuriwe muri Kanama 2017.

Igitaramo cy'aba banyarwenya cyari giteganijwe i Kigali ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 cyimuriwe muri Kanama 2017
Igitaramo cy’aba banyarwenya cyari giteganijwe i Kigali ku itariki ya 14 Nyakanga 2017 cyimuriwe muri Kanama 2017

Umwe mu bateguye icyo gitaramo witwa Kimenyi Pauline ahamya ayo makuru avuga ko basanze bikwiye ko byigizwa inyuma kuko bihuriranye n’igihe cy’amatora Abanyarwanda berekejemo.

Akomeza avuga ko icyo gitaramo cyari kuzaba ku itariki abiyamamariza kuyobora u Rwanda bazatangiriraho kwiyamamaza.

Agira ati “Aba banyarwenya bagombaga gukorera igitaramo i Kigali kuri uyu wa gatanu gusa byahindutse bazagera i Kigali mu kwezi kwa munani (2017) nibwo bazataramira Abanyarwanda ubu ntibyashobotse urebye ibihe tugiye kwinjiramo twabonye twabangamira icyo gikorwa.”

Nk’uko byari biteguwe abo banyarwenya bo muri Burkina Faso bamaze kwamamara ku isi, bazataramana n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda n’umwe wo mu Barundi.

Ati “Siriki na Souké nibo bakinnyi bakuru muri icyo gitaramo twari dufite n’abandi twatumiye. Ndatekereza ko biduhaye umwanya wo kongera kubibwira abandi wenda batari babizi ku buryo uyu mwanya uzatuma biba byiza kurushaho.”

Siriki na Souke ni abanyarwenya bazwi muri firime z’uruhererekane zisetsa zica ku matereviziyo azwi ku isi nka CFI, TV5 n’izindi tereviziyo nyinshi zo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Oh les Bobooufs se ntibakidutaramiye le 14.07.2017 n’ukuntu twari twabiteguye!! ntacyo bitwaye mu kwa 8/2017 ni bugufi. Tubahaye ikaze. ..

kabakaba yanditse ku itariki ya: 13-07-2017  →  Musubize

Murakoze cyane,nzabategereza tuu harya uwapfuye muribose ninde??

Alice yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka