PGGSS7: Habayeho gutungurana Danny Nanone aza ku mwanya wa 9

Ubwo irushanwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Guma Superstar 7 (PGGSS7) ryasozwaga habayeho gutungurana ugereranyije n’ibyo bamwe bari biteze.

Bamwe bibajije uburyo Danny Nanone aza ku mwanya wa 9
Bamwe bibajije uburyo Danny Nanone aza ku mwanya wa 9

Ibyo byagaragaye mu birori bisoza PGGSS7 byabereye muri Parking ya Stade Amahoro, tariki ya 24 Kamena 2017.

Ugutungurana kwa mbere kwabayeho ni uburyo umuraperi Danny Nanone yaje ku mwanya wa cyenda kandi ari umwe mu bahanzi bamaze igihe muri iryo rushanwa kandi bigaragara ko yakoze.

Abakunzi ba muzika bamwe bakibaza uburyo umuhanzi Queen Cha wari wagiye muri iryo rushanwa bwa mbere asimbuye Charly na Nina barisezeyemo, aza ku mwanya wa gatanu maze Danny Nanone akaza ku mwanya wa cyenda.

Queen Cha yaje ku mwanya wa gatanu ari ubwa mbere ageze muri irushanwa rya PGGSS
Queen Cha yaje ku mwanya wa gatanu ari ubwa mbere ageze muri irushanwa rya PGGSS

Ubwo Bull Dogg yageraga ku rubyiniro, abafana be bamwakiranye ibyishimo bakoma amashyi banabyina bigaragara ko bari bafite icyizere ko ariwe wegukana iryo rushanwa.

Nawe yagaragaje ko afite icyizere cyo kuryegukana, aririmba indirimbo zitandukanye ageze hagati agira ati “Naje gitwara miliyoni zanjye! Sinabibabwye cyera ko izi rere (amafaranga) nzazijyana! Iki nicyo gihe cyanjye! Uyu munsi ndashaka kurarana amafaranga! Uyu munsi ndashaka kurara mpfumbase ipinda!”

Ariko yaratunguwe n’abafana be baratungurwa ubwo yahamagarwaga ku mwanya wa gatatu, agahabwa igihembo cya miliyoni 4RWf.

Bull Dog yari yizeye intsinzi birangira atunguwe
Bull Dog yari yizeye intsinzi birangira atunguwe

Umuhanzikazi Oda Paccy nawe yaratunguwe n’abafana be baratungurwa ubwo yahamagarwaga ku mwanya wa gatandatu akaza inyuma ya Queen Cha wari witabiriye bwa mbere iri rushanwa.

Muri PGGSS, umuririmbyi abona amanota menshi iyo iyo yitwaye neza ku rubyiniro bitewe nuko agaragara n’uburyo yahagurukije abafana bakabyina.
Ikindi cyatunguranye ni uburyo abahanzi bakorera mu nzu itunganya umuziki imwe (Lebel) bagiye bakurikirana.

Oda Paccy nawe yaratunguwe
Oda Paccy nawe yaratunguwe

Dream Boys yabaye iya mbere na ikorera muri Kina Music. Christopher wabaye uwa kabiri nawe yayihozemo.

Mico The Best, Queen Cha na Odda Paccy uko bakurikirana bafashwa n’inzu itunganya umuziki ya Super Level.

Active, Danny Nanone na Davis D uko bakurikiranye muri PGGSS7 bafashwa na Producer Bernard.

Dream Boys nyuma yo kwegukana instinzi
Dream Boys nyuma yo kwegukana instinzi

Dore uko abahanzi bakurikiranye:

1. Dream Boys yahawe igihembo cya miliyoni 24RWf

2. Christopher yahawe igihembo cya miliyoni 4.5RWf

3. Bull Dogg yahawe igihembo cya miliyoni 4RWf

4. Mico The Best

5. Queen Cha

6. Oda Paccy

7. Social Mula

8. Active

9. Danny Nanone

10. Davis D

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INDATWA OYEEEEEEEEE MURI ABAMBERE

MADINA yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Mwagize neza judges!!!!! Muri intwari pe!

Aria yanditse ku itariki ya: 26-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka