#PGGSS7: Abazayihatanira bamenyekanye

Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 bamaze kumenyekana.

Itsinda ry'abanyamakuru , aba Djs ndetse n'abatunganya umuziki bitabiriye amatora y'abazahatanira PGGSS7
Itsinda ry’abanyamakuru , aba Djs ndetse n’abatunganya umuziki bitabiriye amatora y’abazahatanira PGGSS7

Abo bahanzi ni Bull Dog, Danny Nanone, Mico The best, Davis D, Christopher, Social Mula, Active, Dream Boys, Odda Paccy na Charly na Nina.

Aba bahanzi batowe n’ibitangazamakuru, abavangavanga imiziki bazwi ku izina ry’aba djs, ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo bazwi nk’aba producers.

Aba bahanzi batowe hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo by’umwihariko basanzwe baririmbamo aribyo Hip Hop, RNB, Afro beat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Ibyakurikijwe mu gutora aba bahanzi harimo kuba ari abanyarwanda, kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 35, no kuba buri muhanzi afite nibura indirimbo eshatu yakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.

Harimo kandi kuba buri nuhanzi afite nibura indirimbo ebyiri ziri mu mashusho imwe muri zo hari iri kuri youtube, ndetse no kuba ataritabira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranye.

Kimwe mu byagendeweho kijyanye n’imyaka kitavuzweho rumwe na benshi, abateguye iki gikorwa bavuze ko bazongera kukirebaho umwaka utaha, bakareba niba byashoboka ko cyakurwaho cyangwa kikagumaho.

Biteganyijwe ko ibitaramo by’iri rushanwa bizaba bitanu gusa, bikazagera mu turere dutanu turimo Huye, Gicumbi, Ngoma, Rubavu n’Umujyi wa Kigali.

Bizatangirira mu Karere ka Huye ku tariki 20 Gicurasi 2017, bisoreze i Kigali, tariki ya 24 Kamena 2017 aho byose bizakorwa ku buryo bwa Live.

Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya Gatandatu yari yegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

iyi pggss7 niya Christopher
bidasubirwaho aragifite mubimumbwirire Kbs
Imana ibimufashemo

king yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

ino ntabwo ari superstar Ahubwo ni rubyirukostar ubwo x irushanwa rigendeye ku myaka ibyo bivuga iki?

Nelly Bosco yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Buriya rero Habay Kubanga Cyane Burya Ibintu Niamumutwe Ntago Ari Imyaka Kuko Burya Agasozi Katagira Mukuru Ntamuhanuzi Kabagafite Baribakwiye Kureka Umuhanzi Wese Akigeragereza Amahirwe Ye Pe!

Ndahimana Protegene yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

reka reka ururutonde twe niturwemera byaba byiza mugiye mutora ababikwiye hatajemo amarangamutima.

Gadson yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

reka reka ururutonde twe niturwemera byaba byiza mugiye mutora ababikwiye kbx.

Gadson yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka