Patoranking yishimiye abanya-Kigali nubwo yabaririmbiye kuri CD

Patoranking, umuririmbyi wo muri Nigeria wari utegerejwe n’abatari bake mu iserukiramuco rya KigaliUp! yageze ku rubyiniro aririmbira kuri CD kandi abandi baririmbaga “Live”.

Patoranking ubwo yari ari ku rubyiniro
Patoranking ubwo yari ari ku rubyiniro

Patoranking niwe waririmbye bwa nyuma mu gitaramo cy’umunsi wa mbere wa KigaliUp!, cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017.

Abahanzi bamubanjirije barimo King James, Israel Mbonyi, Soleil Laurent na Ismael Lo bose baririmbye bacurangirwa imbonankubone (Live) ibintu byashimishije cyane abitabiriye icyo gitaramo.

Gusa ariko bamwe baje gutungurwa n’uburyo Patoranking wari utegerejwe n’abatari bake yageze ku rubyiniro akaririmbira kuri CD, ntawe umucurangira uretse DJ wamufasha kuvangavanga imiziki ye.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “My Woman, My Everything ”, yaririmbye ubwo umukobwa w’umunyarwanda yamusangaga ku rubyiniro.

Parotanking ari kumwe n'uwo munyarwandakazi
Parotanking ari kumwe n’uwo munyarwandakazi

Hashize umwanya munini Patoranking ari kumwe n’uwo mukobwa ku rubyiniro bigera aho uwo muririmbyi akuramo ingofero n’ishati abiha uwo mukobwa anamuha amadarubindi.

Nyuma yaho nibwo yahise asezera abari bitabiriye icyo gitaramo avuga ko azagaruka i Kigali noneho azanye n’itsinda rye rimucurangira.

Agira ati “Nzagaruka i Kigali! Ningaruka nzazana n’itsinda ryanjye ryose atari jye gusa. Mwakoze cyane mwese kuza.”

Byagaragaraga ko uyu muhanzi yishimiye Kigali. Usibye kuba yabibwiye abari bitabiriye icyo gitaramo, yanabinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Muri rusange igitaramo cy’umunsi wa mbere wa Kigali Up! Cyishimiwe nubwo hari aho byageze imvura ikagwa.

King James na Israel Mbonyi ubwo baririmbaga, hagwaga imvura nyinshi bituma abafana babo bajya kugama. Ibyo ariko ntibyabujije ko hari abemera imvura ikabanyagira ariko bakareba abahanzi bakunda.

King James yaririmbye Live
King James yaririmbye Live

Soleil Laurent, umuririmbyi wo muri Amerika nawe waririmbye KigaliUp!, yagaragaje ubuhanga mu gucuranga gitari ye.

Yakurikiwe n’umuririmbyi Ismael Lo wishimiwe cyane kuburyo abakunzi be bamufashaga kuririmba indirimbo ze ndetse bakanaganira ari nako bamusaba indirimbo.

Ismael Lo ntiyagaragaje ubuhanga mu kuririmba ahubwo yanagaragaje ko ibyuma bya muzika hafi ya byose abizi kuko uko yaririmbaga ni nako yasubiraga inyuma akagenda akina buri cyuma cya muzika cyari kiri ahongaho.

Ismael Lo ku rubyiniro
Ismael Lo ku rubyiniro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka