Ongera wihere ijisho amafoto y’imfura za Salax Awards muri 2009
Yanditswe na
Gentil Gedeon Ntirenganya & KT Editorial
Hashize imyaka umunani Ikirezi Group gitangiye gutanga ibihembo ku baririmbyi bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, bizwi nka Salax Awards.
Ibihembo bya mbere bya Salax Awards byatanzwe mu kwezi kwa Werurwe 2009, mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Butare mu Karere ka Huye.
Icyo gihe byatangiye mu masaha y’umugoroba maze abantu barenga ibintu bitatu buzura inzu y’imyidagaduro y’iyo kaminuza izwi ku izina rya Grand Auditorium.
Bamwe bicaye abandi bahagaze kubera kubura ibyicaro, bose bari bafite amatsiko yo kureba bwa mbere abahanzi bahabwa ibyo bihembo byari bishyigikiwe na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC).
Nubwo ibyo bihembo byari byatangiwe mu Ntara y’Amajyepfo, ntibyabujije ko abahanzi baba mu Mujyi wa Kigali, bakora urugendo rw’ibirometero birenga 130 bajya i Huye gufata ibihembo byabo no gususurutsa abafana bari babategereje.
Gusa ariko nubwo bimaze imyaka umunani bitangiye, hamaze gutangwa ibihembo inshuro esheshatu gusa. Bivuze ko hari imyaka ibiri ibi bihembo bitatanzwe harimo uyu mwaka wa 2017 n’ushize wa 2016.
Ku bataragize amahirwe yo kwinjira muri ibyo birori bigitangira muri 2009, n’abatibuka uko byari bimeze, reka tubasubize muri Grand Auditorium mwihere ijisho, murebe n’imyambarire yari igezweho icyo gihe.
Riderman yarabikoze!
Kera Byari byiza kweli!!!
NONE BAMAZE GUTERA IMBERE BANZE KUYITABIRA!!!!!!!
SINDI UMUNYAMAKURU YEWE NTANAHO MPURIYE NUMUZIKI USIBYE KUWUKURIKIRANA GUSA ARIKO MBONYE AYA MAFOTO NDABABARA NUKUNTU ABA BASWA BANZE KWITABIRA SALAX YUYU MWAKA BIKURAMO KUBUSHAKE BARAYIRWANYA PAKA IBUZE ABAFANA NUKUNTU NDEBA BARI BIZIHIWE BAHABWA IBIKOMBE NONESE UBWO BARAVUGA KO NTAHO SALAX YABAVANYE
Yayayaya......! Abantu bava kure kweli. Hari nabo nari naribagiwe.
Kbs nihatari kweri???
yayayayayaya....muri abambere KT!!!!!!
bakanyujijeho byo