Nzajya muri Miss World ntashyize imbere kwegukana ikamba – Miss Elsa

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa atangaza ko niyitabira irushanwa rya Miss World icyo azaba ashyize imbere ari uguhagararira u Rwanda no kuruhesha isura nziza.

Miss Elsa ahamya ko azajya muri Miss World guhagararira u Rwanda
Miss Elsa ahamya ko azajya muri Miss World guhagararira u Rwanda

Yabitangaje mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nzeli 2017, mu gihe yitegura ingendo azakorera mu Burayi akahava yerekeza mu Bushinwa aho azitabira irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi (Miss World 2017).

Miss Elsa avuga ko azitabira iryo rushanwa afite byinshi ariziho abikesha Miss Jolly Mutesi witabiriye iryo rushanwa mu mwaka 2016.

Akomeza avuga ko azitabira Miss World adashyize imbere kwegukana ikamba kuko ngo agiye ahagarariye igihugu cy’u Rwanda.

Agira ati “Icyo nzitwaza ni ukuba uwo ndi we. Ngiye nk’uhagarariye igihugu. Ndamutse ngiye nshaka ikamba nka Elsa naba nirebye gusa.”

Akomeza agira ati “Icyo nshyize imbere ni ukwerekana ishusho y’u Rwanda. Umugambi ni ukuba Umunyarwandakazi. Sinzigana abo nzabona kuko bishobora gupfa kurushaho, sinumva ko ntatahanye ikamba hari icyo naba nishinja.”

Akomeza avuga ko yiteguye neza ndetse akaba avuga ko azaserukana ishema agereranyije n’ibikorwa afite n’uburyo muri iryo rushanwa babara amanota.

Agira ati “Mfite imishinga myiza kandi ishobora guhangana, mfite impano nzerekana kandi ndiyizeye ndetse niteguye no kugaraza ubuhanga mu biganiro mpaka na siporo ndayikora neza.”

Miss Elsa agiye kwitabira Miss World amaze gukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo kuvuza abantu 200 bari barwaye ishaza mu maso, gusura inganda zitandukanye zikora ibikorerwa mu Rwanda no gushishikariza Abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Miss Rwanda yahawe ibendera nko kumwereka ko ahagarariye u Rwanda
Miss Rwanda yahawe ibendera nko kumwereka ko ahagarariye u Rwanda

Yabajijwe niba asanze muri Miss World basaba abahatana kwambara utwenda tw’imbere (Bikini), yakwemera kutwambara maze asubiza ko muri ayo marushanwa batazambara utwo twenda.

Akomeza avuga ariko aramutse ashatse kujya koga bitamubuza kwambara utwo twenda.

Biteganijwe ko Miss Elsa azahaguruka mu Rwanda ku itariki 24 Nzeli 2017 akazajya mu Budage, Suwede, Ububiligi no mu Buholandi aho azahita akomereza muri Miss World mu Bushinwa.

Miss Elsa akaba yahawe ibendera ry’igihugu na Minisiteri ishinzwe umuco na siporo nk’ikimenyetso kimwereka ko ahagarariye igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana izamuyobore
Tumufatiye iry’iburyo tumwifurije umugishs

Assumpta yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Kabisa Miss Imana imube hafi urugendo ruzamuhire kdi ni ishema Ku Rwanda;best wishes miss.

Nyampundu yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

Azerekane ubudasa bw’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga. Tumwifurije guserukana ishema n’isheja agatahana ikamba ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa ku isi yose.

Sibomana Janvier yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka