Nitabiriye Miss Rwanda banseka ngo ntaho nagera mvuka mu cyaro - Miss Fanique

Miss Umuhoza Simbi Fanique yeretse urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe ko kwigirira icyizere ari byo bizabageza kuri byinshi byiza.

Miss Fanique ubwo yaganiraga n'urubyiruko rwo muri Kirehe aho avuka
Miss Fanique ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwo muri Kirehe aho avuka

Yabitangaje ubwo yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko rwo muri ako karere ku itariki ya 25 Kamena 2017.

Miss Fanique, wabaye igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017 avuka mu Karere ka Kirehe ahitwa i Nyakarambi. Avuga ko kuva mu bwana bwe yakuze agerageza amahirwe aho abandi batinya kandi akabigeraho.

Agira ati“Ndangije amashuri abanza i Nyakarambi,nakoze ikizamini mu kigo cy’abazungu abantu banseka bavuga ko umwana wo mu cyaro adashobora kwiga mu bigo nk’ibyo.

Natsinze ibizamini ndetse no mu ishuri nkaba mu ba mbere kubera kwigirira icyizere”.

Akomeza avuga ko yagiye no mu marushanwa ya Miss Rwanda abo baturanye bakamuseka bavuga ko ntaho yagera avuka mu cyaro.

Ati “Rubyiruko mwigirire icyizere kuko kuba naracyigiriye nibyo bimpesha kwambara iri kamba. Ndabyibuka nagiye mu marushanwa banseka.

Sinagiyeyo kubera ubwiza ndusha abandi,nagendeye ku bindi byakurikizwaga birimo kugira mu mutwe hafungutse no gutekereza no kwigirira icyizere. Naho nta kigero bapimiraho ubwiza,byose ni icyizere n’umutima wo gukorera igihugu.”

Urubyiruko rwanyuzwe n’ubutumwa bwa Miss Fanique bamugaragariza ko nabo batangiye kwigirira icyizere; nk’uko uwitwa Ntirenganya Cesar abisobanura.

Agira ati “Namaze imyaka itatu mu bushomeri ariko nkunda umwuga wo gufotora,nitabiriye amahugurwa ya DOT Rwanda ndahumuka nsanga byose ni mu mutwe. Ubu ndafotora ngatunganya n’indirimbo z’amashusho n’ubwo ibikoresho bikiri bike.”

Akomeza avuga ko ageze ku rwego rwo kwinjiza ibihumbi 200RWf.

Muzungu Gerald, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ahamagarira urubyiruko rwo muri ako karere gukurikiza urugero rwa Miss Fanique.

Avuga ko urubyiruko rwigiriye icyizere rwagera kuri byinshi, anarusaba kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye babyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ntibeikwiriye pe’???%

man yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

urashoboye icyaro ntaho gihuriye nubwenge umuntu aba afite cg yavukanye #byosenimumutwe

popo yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

uyu mwana ni mwiza rwose ntaho ahuriye nuwo batoye ababishinzwe ubwo ntibabishoboye uwatowe abahe ?

Nicole yanditse ku itariki ya: 28-06-2017  →  Musubize

Uyu rwose yahushije kuba miss Rda sinzi uko bamurushije.ariko courage ubutaha bizacamo

Claudine yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ubundi uyu niwe wakabaye Miss National,azi kuvuga,azi nibyo avuga.

Nana yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka