Mu gitaramo cy’amateka, Charly na Nina basingije ‘Indoro’ yabazamuye

Charly na Nina bashyize hanze album yabo ya mbere bise “Imbaraga”, bashimira abafana bakunze iyo ndirimbo kuko ari yo yatumye bamenyekana.

Charly na Nina bakoze igitaramo cyashimishije benshi
Charly na Nina bakoze igitaramo cyashimishije benshi

Ku mugoroba wo kuri iyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, nibwo bakoze iki gitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali, kikitabirwa n’abafana benshi bari baje kubashyigikira.

Bungikanya bagize bati “Mbere twararirimbye ntako tutagize ntabwo mwari mutuzi, nyamara umunsi ‘Indoro’ yageze hanze mwese mwaratumenye muradukunda ntabwo twari twiteze ko tuzaba tugeze aha turashima Imana cyane.”

Muri iki gitaramo Charly na Nina baririmbye indirimbo z’Imana zirimo iza Gaby, Gahongayire na Israel Mbonyi baririmba indirimbo za Kinyarwanda babyinana n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Nina yagize “Turirimbe Ikinyarwanda turi mu Rwanda twishimire ko turi Abanyarwanda twishimire ko dufite igihugu cyiza utabona ahandi.”

Abafana banezerewe bacinya barabyina biratinda
Abafana banezerewe bacinya barabyina biratinda

Muri iki gitaramo kandi banerekanye filime mbarankuru y’aho bavuye n’aho bageze, bashimira Imana ibagejeje ku rwego rwo kuba ibyamamare.

Charly na Nina bafatanyije n’abahanzi nka DJ Pius, Andy Bumuntu, Buravan, Juilana, mu gitaramo cyacuranzwe ku buryo bwa ‘Live’.

Amafoto

Abafana bari baje bitwaje ibyapa byo gushyigikira Charly na Nina
Abafana bari baje bitwaje ibyapa byo gushyigikira Charly na Nina
Abari mu byicaro byabo ntibyababujije guhaguruka
Abari mu byicaro byabo ntibyababujije guhaguruka
Umunyamakuru Anita Pendo nawe ntiyahatanzwe
Umunyamakuru Anita Pendo nawe ntiyahatanzwe
Aline Gahongayire yari yaje gushyigikira abahanzi bagenzi be
Aline Gahongayire yari yaje gushyigikira abahanzi bagenzi be
Umunyamideli Kate Bashabe bamuhaye indangurura majwi nawe akora mu nganzo
Umunyamideli Kate Bashabe bamuhaye indangurura majwi nawe akora mu nganzo
Uwo mufana ukomeye nawe byamwanze mu nda arahaguruka ngo yihere ijisho
Uwo mufana ukomeye nawe byamwanze mu nda arahaguruka ngo yihere ijisho
Andy Bumuntu yataramiye abari bahari baranyurwa
Andy Bumuntu yataramiye abari bahari baranyurwa
Ababyeyi ba Charly ntibatanzwe n'igitaramo cy'umukobwa wabo
Ababyeyi ba Charly ntibatanzwe n’igitaramo cy’umukobwa wabo
Big Fizo nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Big Fizo nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Muyoboke Alexi, umujyanama wa Charly na Nina yanyuzwe acinya akadiho
Muyoboke Alexi, umujyanama wa Charly na Nina yanyuzwe acinya akadiho
Abize ku Nyundo nibo bafashije Charly na Nina mu gucuranga no kuririmba
Abize ku Nyundo nibo bafashije Charly na Nina mu gucuranga no kuririmba
Buravan aririmba
Buravan aririmba
Charly na Nina bageze aho nabo bicara mu bafana bakurikira igitaramo
Charly na Nina bageze aho nabo bicara mu bafana bakurikira igitaramo
Julianna Kanyomozi agitangira kuririmba ibintu byarushijeho kuryoha
Julianna Kanyomozi agitangira kuririmba ibintu byarushijeho kuryoha
Juliana yagiye mu bafana barabyinana karahava
Juliana yagiye mu bafana barabyinana karahava
DJ Ira umaze kumenyekana mu muziki nawe ntiyatanzwe n'iki gitaramo
DJ Ira umaze kumenyekana mu muziki nawe ntiyatanzwe n’iki gitaramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka