Miss Rwanda 2018: Nyuma y’imyaka 5, Mike Karangwa ntakibarizwa mu bakemurampaka b’irushanwa.

Mike KARANGWA wari umaze imyaka 5 ari mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda, ntabwo yagarutse muri aka kanama, avuga ko afite ibindi ahugiyemo by’akazi ke.

Dr Higiro Jean Pierre uri iburyo niwe wasimbuye Mike Karangwa uri i Bumoso wari umaze imyaka itanu ari umukemurampaka muri Miss Rwanda
Dr Higiro Jean Pierre uri iburyo niwe wasimbuye Mike Karangwa uri i Bumoso wari umaze imyaka itanu ari umukemurampaka muri Miss Rwanda

Nubwo abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaza abagize akanama nkemurampaka igikorwa cyamaze gutangira, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, Kigali Today yamenye amakuru avuga ko Mike Karangwa atari muri aka kanama, ndetse ashobora kuba yasimbujwe Dr Higiro Jean Piere, nawe wigeze kuba umukemurampaka muri iri rushanwa.

Mike Karangwa ni umwe mu bafite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza uhereye mu 2009 ubwo icyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda cyatoraga Nyampinga.

Ni n’umwe mu bagishwanama mu gikorwa cyo gutora nyampinga watowe nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, mu 2009.

Mu byaka itatu ishize, inshuro nyinshi Mike Karangwa yagiye ayobora aka kanama inshuro nyinshi.

Abategura iri rushanwa, ntacyo baratangaza kuri aka kanama, ariko bivugwa ko bahisemo kongeramo Dr Higiro uzwi nka Naïf nawe wagize uruhare mu itangiza ry’amarushanwa y’ubwiza nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka