Miss Rwanda 2018 ntacyo ashaka kuvuga ku banenga amanota yabonye mu bizami bya leta

Iradukunda Liliane wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 aravuga ko atabona icyo avuga ku manota yagize mu bizami bya leta yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambanga amaze kwambikwa ikamba.

Miss Rwanda 2018 muri studio za KT RADIO
Miss Rwanda 2018 muri studio za KT RADIO

Nyuma yo kwambikwa ikamba abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhanagana ifoto [screen shot] y’amanota yagize mu bizami bya leta, bamwe bagashimangira ko atari we wari ukwiye kwambikwa ikamba ugereranyije n’ayo manota yagize.

Ibi byavugwaga hashingiwe ku kuba hagenderwa ku bintu bitatu mu gutora Miss Rwanda, ari byo umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubahiga mu bwenge, ndetse no mu muco [Beauty, Brain and Culture]

Inota rya hafi yagize mu masomo yakoze mu bizami bya leta ni inyuguti ya D, mu gihe amanota ashyirwa mu byiciro hakurikijwe inyuguti, uhereye kuri A ihabwa abagize amanota menshi.

Mu kiganiro KT Idols cya KT Radio cyatambutse tariki 03 Werurwe 2018, yavuze ko nta kintu yabona avuga ku bamunenze kubera ayo manota yagize.

Ati “Ntacyo nabona mbivugaho. Miss Rwanda igira ibyo ikurikiza wenda n’abandi bafite ibyo batekereza simbizi, gusa ariya manota ni yo nabonye ntabwo nabona byinshi mbivugaho”.

Amafaranga menshi yatunze mbere yo kuba Miss ni 12,000

Miss Rwanda 2018 avuga ko amafaranga menshi ye bwite yigeze gutunga mbere yo kwambikwa ikamba ari amafaranga y’u Rwanda 12,000. Kuri ubu agiye kujya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Hari abavuga ko bigoye ko umuntu w’imyaka 18 utarigeza atunga amafaranga afatika yacunga neza uwo mushahara akawubyaza umusaruro. Gusa Iradukunda avuga ko n’ubwo uwo mushahara ukubye inshuro hafi 80 amafaranga menshi ye bwite yigeze gutunga bitazamunanira kuwucunga neza.

Ati “Ntabwo ari menshi ku buryo byananira kuyacunga. Hari utuntu uba wifuza kuba wakora ukavuga uti mbonye amafaranga nakemura utwo tubazo, nicyo bizamfasha mbere na mbere”

Gukamira mu kadobo

Miss Iradukunda Liliane ni we uhagaze areba mugenzi we akama
Miss Iradukunda Liliane ni we uhagaze areba mugenzi we akama

Mu gihe Miss Iradukunda na bagenzi be bari bagihatanira ikamba, hari ifoto yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abo bakobwa bakamira mu kadobo ka “NOMI” kazamo isabune y’ifu.

Miss Iradukunda yemeje ko ari umwe mu bakobwa babiri bagaragara kuri iyo foto, avuga ko ikosa ritari rikwiye kubabarwaho cyangwa ngo ribarwe ku bategura Miss Rwanda, kuko akadobo bakamiyemo bagasanze mu rwuri atari bo bari bagatwaye.

Ati “Birashoboka ko ari amakosa ariko nanone ntabwo abantu bakwiye kuturenganya kuko tutagiye kureba ziriya nka twitwaje kariya kadobo, twagasanzeyo”

Miss Iradukunda yatowe mu birori byabaye ku mugoroba wa tariki 24 Gashyantare 2018. Gutorwa bye ngo byaramutunguye cyane kuko yabonaga abakobwa bose bahataniraga ikamba bari beza kandi bashoboye, ku buryo na we ubwe atahise yiyakira bakimara gutangaza ko ari we wegukanye ikamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Uyu mukobwa azubwe amanotaya bonye rero Ata dukanye nayo afite kurubu arashoboye rwose naho kuvugango amafaranga ntazabasha kuyakoresha muriganirira umwana wiga mumbere uzayamuhe urebe ko atayazunguza

big boss yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

Aragifite kabisa. Ashobora kuba yibitseho imari iryoshye

mucyo yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

nibyiza arikose kuki mudatoranya muturutse mumirenge kand haba hari abakobwa bujuje ibisabwa? mujye muzenguruka ibigo byose mukora ubushaka shatsi .mperereye inyanza murakoze

SIBOBUGINGO EVARISTE yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Ariya manota yo ni macye kabisa! Mu "bukerarugendo" kandi! Mu bijyanye na BRAIN biragaragara ko nta gatege! Iyo uyagereranije n’aya Miss Natacha Ursule wagize amanota meza cyane, ubona ko mu bwenge kugereranya abo bakobwa bombi ari nko kugereranya amanywa n’ijoro!

Epimaque yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Mbona ahubwo njye uriya miss iradukunda liliane arumuhanga sinzi ukuntu yabonye amanota make pe!!!
kuko abaye atarumuhanga urebye ibibazo yasubije ntiyabisubiza.

ikindi kujya muri miss rwanda ntibisaba diplome cgse certificate
ubwo rero mugihe yatsinze ibibazwa n’akanama nkemurampaka
ndetse akaba yujuje ibisabwa n’abo muri miss rwanda
ndumva ntacyo warenzaho.

kabone n’ubwo amanota yarikuza nta nabone n’aya diplome. ntawarikumubuza kwambara ikamba mugihe yaritsindiye.

erega nubundi umunyarwanda yaciye umuganingo ’’amahirwe aruta amashuri’’ ndetse ’’uburere buruta ubuvuke’’

BAGARAGAZWA ANTOINE yanditse ku itariki ya: 5-03-2018  →  Musubize

ijoro ni irihe ,amanywa ni ayahe

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

gukamira mu kadobo ntawabarenganya ni abo mu mujyi nta miss wo mu cyaro ubaho! ariko ariyanjye ntibayikoraho

muhire patty yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka