Miss Rwanda 2018: Amajonjora y’i Rubavu, atanze abakandida 6 bazajya mu cyiciro gikurikira

Ubwo akanama nkemurampaka kajyaga guteranya amanota, abashyitsi n’abaterankunga baganiriraga mu matsinda bakoresheje amajwi mato, bibaza abashobora guserukira iyi ntara.

Aba nibo bemerewe kuzahagararira Intara y'i Burengerazuba muri Miss Rwanda 2018
Aba nibo bemerewe kuzahagararira Intara y’i Burengerazuba muri Miss Rwanda 2018

Abagize akanama nkemurampaka bagarutse mu byicaro byabo, n’abakobwa bongera guhamagazwa bose.

Hakurikije ibisubizo byatanzwe n’aba bakobwa bifite 45%, uburanga bufite 25% no gukurikiranya ingingo z’ibisubizo kuri 35% akanama nkemurampaka gakuriwe na Butera Isheja Sandrine, kemeje aba:

No 01 UWIMBABAZI Alliance
No 2 GACUKUZI BELYSE
No 03 NEEMA NINA
No 4 IRADUKUNDA Liliane
No 5 ISIMBI Chanelle
No 6 UWASE Fiona

Abakemurampaka bamaze kwemeza batandatu bazahagararira Intara y'i Burasirazuba
Abakemurampaka bamaze kwemeza batandatu bazahagararira Intara y’i Burasirazuba

Muri 7 bari bagaragaje ko bujuje ibisabwa, umwe gusa niwe udakomeje mu cyiciro gikurikira.

Guhera saa tanu z’amanywa, abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda mu Burengerazuba bari batangiye kugera ahabera amajonjora, bamwe baherekejwe n’imiryango yabo abandi bararitse inshuti zabo ngo zibaherekeze.

Mu bakobwa bose bari biyandikishije muri iyi ntara, barindwi gusa nibo bagaragaye ko bujuje ibisabwa, nyuma yo gupimwa ibiro, uburebure no kugenzura ibyangombwa.

Aba ni bo bacaguwemo batandatu bazahagararira Intara y'u Burasirazuba
Aba ni bo bacaguwemo batandatu bazahagararira Intara y’u Burasirazuba

Mu ntambuko nk’iya banyampinga, n’amakanzu y’amabara anyuranye agera ku birenge, aba bakobwa bose babanje kwiyereka akanama nkemurampaka, nyuma hatangira kuza umwe kuri umwe bakurikije numero baba bahawe.

No 01 UWIMBABAZI Alliance, wavukiye muri aka karere ka Rubavu, imbere y’akanama nkemurampaka yarase ubwiza bw’intara y’u Burengerazuba, yibanda ku kiyaga cya Kivu kirobwamo amafi kikanakorerwamo ubukerarugendo.

Uwimbabazi alliance
Uwimbabazi alliance

No 2 GACUKUZI BELYSE, Witabiriye iri rushanwa akomotse Kicukiro, avuga ko afite ubwiza bufite intego n’icyizere gihagije.

Mu rurimi rw’igifaransa, Belyse yasobanuriye akanama nkemurampaka ko aramutse abaye Miss Rwanda yakoresha ubukangurambaga mu itangazamakuru, agamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yita ejo hazaza h’igihugu.

Gacukuzi Belyse
Gacukuzi Belyse

No 03 NEEMA NINA, wabanje kugaragaza ubwoba mu maso, yabajijwe igihe cya nyacyo yumva abakobwa bajya bashingira ingo mu Rwanda, asubiza ko byaba byiza bagejeje ku myaka 21, kuko aribwo umuntu aba akuze.

NINA utarigeze yitwa izina ry’Ikinyarwanda, yavuze ko afata Se nk’icyitegererezo cy’ubuzima bwe.

Neema Nina
Neema Nina

No 4 IRADUKUNDA Liliane, Ukunda imideri, yavuze ko azateza imbere ibyakorewe mu Rwanda (Made In Rwanda) naramuka abaye nyampinga w’u Rwanda.

Iradukunda Liliane
Iradukunda Liliane

No 5. ISIMBI Chanelle. Ngo yiyiziho guhora yisekera no kudakomeza ubuzima no kugerageza kutagirana ikibazo n’abantu.

Uyu yabajijwe uko yifuza kubona ejo he hazaza, asubiza ko yifuza kuzaba umushoramari ukomeye, nubwo ataramara guhitamo ibyo azashoramo imari.

Isimbi chanelle
Isimbi chanelle

No 6. UWASE Fiona , Imfura mu bana 4 waje aturutse ku Gisozi mu karere ka Gasabo, avuga ko yasanze ikintu cyafasha u Rwanda gutera imbere byihuse, ari ugukoresha umuco.

Yashimangiye ko aramutse abaye Miss Rwanda, yasaba Ministeri y’uburezi na Ministeri y’umuco bagashyiraho isomo ryihariye ryigisha umuco mu mashuri.

Uwase Fiona
Uwase Fiona

No 7. UMUKUNDWA Divine. Yaje kwitabira ijonjora avuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, yagowe no gusobanura uburyo yateza imbere umukobwa aramutse abaye Miss Rwanda.

Abajijwe icyo avuga ku miterere y’umukobwa w’i Nyamirambo nk’uko bijya byumvikana mu mvugo zigezweho, Divine yavuze ko hari abakobwa ba Nyamirambo bafite umutima nawe yishyizemo.

Umukundwa Divine
Umukundwa Divine

Abazahagararira i Burengerazuba bamenyekanye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese ukeka ko kubyara ari inenge nge nta kosa mbibonamo gusa wenda AKIWACU we niwe wagaya gusa nabwo kubera ko yabisabwe nawe uri umuntu wabikora ndabizi

hakizimana yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Uyu muhango nubwo ari mwiza,ntibakawite "Nyampinga".Nyampinga bivuga umukobwa ntanga-rugero.Nyamara abakobwa benshi bigeze kuba Nyampinga (Miss Rwanda),bamwe barabyaye (urugero Bahati),abandi tubabona bambaye ubusa I Burayi muli Fashion Show,banitse amabere,ibibero na sex (urugero ni Akiwacu La colombe).Baba bagamije kwishakira Fame gusa n’amafaranga.This is very bad in God’s eyes.Nubwo abantu babona ntacyo bitwaye.

kagabo yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka