Miss Rukaragata arifuza guhura na Miss Rwanda

Nyampinga w’Akagari ka Rukaragata mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, arifuza guhura na Miss Rwanda kugira ngo bungurane inama.

Miss Rukaragata mu gikorwa cyo kubumbira amatafari umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata mu gikorwa cyo kubumbira amatafari umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Izabayo Marie Grace watowe n’abaturage b’Akagari ka Rukaragata avukamo nka Miss wabo wa 2017, afite imyaka 17 akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri ESSA Birambo mu Karere ka Karongi.

Akora ibikorwa bitandukanye birimo gushishikariza urubyiruko rw’abakobwa kwirinda inda zitateguwe no gufasha abatishoboye. Abikora iyo ari mu biruhuko.

Tariki ya 12 Mata 2017, Miss Rukaragata yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Nyarutovu mu gikorwa cyo kuremera umubyeyi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Yamuragiye Epiphanie.

Bamukoreye ibikorwa bitandukanye birimo kumuhomera inzu, kumubumbira amatafari no gushingirira ibishyimbo.

Miss Rukaragata (hagati wambaye umukara) mu biruhuko yifatanya na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye
Miss Rukaragata (hagati wambaye umukara) mu biruhuko yifatanya na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye

Miss Rukaragata na bagenzi be bahamya ko bashyize imbere gahunda yo kubaka igihugu kikarushaho kuba cyiza.

Yifuza ko ibikorwa bye byasakara mu gihugu

Ni muri urwo rwego avuga ko ibikorwa bye byari bikwiye gusakara mu gihugu hose kuko hari urubyiruko rwinshi kandi rufite imbaraga zo gukora, by’umwihariko rudategereje ibihembo ahubwo rwiyubakira igihugu.

Miss Rukaragata yifuza guhura na Miss Rwanda, Elsa Iradukunda
Miss Rukaragata yifuza guhura na Miss Rwanda, Elsa Iradukunda

Miss Rukaragata avuga ko aramutse ahuye na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa nka mukuru we, bashobora kuganira uko babyaza umusaruro urubyiruko rwinshi rudakora, no guharanira kurwanya inda zitateguwe mu rubyiruko rw’abakobwa.

Miss Rukaragata avuga ko kubera amikoro make, atabona itike imugeza i Kigali kujya guhura na Miss Elsa. Avuga ko bishobotse Miss Rwanda yamusura.

Agira ti “Ahaboneka hose kwaba kujya ku musura cyangwa akaza kunsura twaganira ku bibazo byibasiye urubyiruko rw’abakobwa ruterwa inda zitateguwe.”

Miss Rukaragata avuga ko aramutse ahuye na Miss Rwanda baganira ku buryo amarushanwa yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda yajya atangirira mu tugari kuko byafasha abakobwa benshi kwitinyuka no kugira ishyaka ryo kugaragaza ibitekerezo by’abakobwa bo mu cyaro.

Agira ati “Twifuza ko atugaragariza icyo atubikiye nk’abakobwa, nifuza ko yamfasha nanjye nkazagera ikirenge mu cye.”

Miss Rukaragata yifatanyije na bagenzi be mu gikorwa cyo guhoma inzu y'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata yifatanyije na bagenzi be mu gikorwa cyo guhoma inzu y’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Miss Rukaragata avuga ko urubyiruko rukuye amaboko mu mufuka rugakora ahanini rufasha abatishoboye, igihugu cyarushaho gutera imbere.

Ibisabwa ngo witabire Miss Rukaragata

Dusabeyezu Eric, utegura amarushanwa ya Miss Rukaragata avuga ko yagize iki gitekerezo mu mwaka wa 2015 kandi agatangira kugishyira mu bikorwa muri 2016.

Yayateguye agamije gufasha urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kuganira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo muri sosiyete.

Dusabeyezu avuga ko ibigenderwaho mbere y’amatora, abakobwa babyifuza bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 14-24 biyandikisha.

Dusabeyezu Eric watangije irushanwa rya Miss Rukaragata
Dusabeyezu Eric watangije irushanwa rya Miss Rukaragata

Bagahabwa amasomo atandukanye harimo no kwirinda agakoko gatera SIDA, kwihangira imirimo n’ajyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Nyuma y’aya masomo habaho ibizamini bitangwa ku manota 100, ari nayo atangirirwaho kwemererwa guhatana. Ibyo bizamini byanditse bibarwa ku manota angana 40%.

Mu bindi bigenderwaho, harimo gutorwa n’abitabiriye umuhango ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bifata 30%. Uburanga buhabwa amanota 15% naho kwiyereka bigahabwa 15%.

Andi mafoto ya Miss Rukaragata

Miss Rukaragata na bagenzi be mu gikorwa cyo gufasha utishoboye
Miss Rukaragata na bagenzi be mu gikorwa cyo gufasha utishoboye
Miss Rukaragata na bagenzi be bahomye inzu y'umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata na bagenzi be bahomye inzu y’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata na bagenzi be bashingiriye ibishyimbo by'umukeuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata na bagenzi be bashingiriye ibishyimbo by’umukeuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Miss Rukaragata na bagenzi be nyuma y'igikorwa cyo gufasha utishoboye
Miss Rukaragata na bagenzi be nyuma y’igikorwa cyo gufasha utishoboye
Miss Rukaragata ubwo yatorwaga
Miss Rukaragata ubwo yatorwaga
Miss Rukaragata akikijwe n'ibisonga bye
Miss Rukaragata akikijwe n’ibisonga bye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Ubu nibyiza pe. Ubonye niba buri mu Dgd kgl mtg na karere byakorwaga. Abatishoboye, Abakobwa babyarira kwa se, batagira basebukwe baba bacye cyane.

Rukaragata igihembo, eric ikindi,bitihise,mbihembere.0738531055

Nkubana yanditse ku itariki ya: 15-04-2017  →  Musubize

Miss na Éric bafite ibitekerezo. byubaka bakwiye gufasha .

rubibi martial yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Uyu mwana afite ibitekerezo byubaka.Na Éric wabatoye yagize igitekerezo. cya kigabo.Urubyiruko rwubaka rurakenewe !

rubibi martial yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Bazongereho n’ingigo yo kutisiga mukorogo muri Miss Rwanda. Uwo mu jama ndamwemeye aho yavuze ko bagomba kubigisha kurwanya sida, kwihangira imirimo, ubumwe n’ubwiyunge, bigahera mu mudugudu, akagali, umurenge,akarere, intara, bakabona guhatana bajya boot camp bitari byabindi byo kwiyandikisha mu ntara utanazi uturere n’imirenge biyigize. Murabona ukuntu bari original na posteur za bien.

stephen yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Mumwambike ikamba Abe nkabandi ba Miss di.anyway ni byiza cyane pe

Ndahiro yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

jyewe igitekerezo natanga ndabashigikiye cyane mukomereze aho ndabakunda murabizi nkaba mba gicumbi
mbarinyuma

mutesi alice yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Byiza cyane buri kagari buri mudugudu muri murenge buri karere kagire Miss maze dore ye!!

Akimana Ratifa yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

uyu miss ndamweye Abe bandebereho apana koza inzara uyu niwe miss ukenewe

nshuti Claude yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

hhh, ariko kabisa u rwanda rurasobanutse nonese uwo mumiss nawe ahabwa inshingano? ahubwo uwo eric nawe muzamuhuze nabategura miss rwanda kandi ako kagali ka rukalagata gahembwe pe.

Jado yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Ko nta kamba yambitswe?

Ernest yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

nibyo bari bashoboye

pasco yanditse ku itariki ya: 21-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka