Miss Igisabo yabuze umudari n’umwe mu bihembo 5 byatanzwe (Amafoto)

Uwase Hirwa Honorine uzwi ku izina rya “Igisabo” uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2017 akomeje kubura imidari mu bihembo bihatangirwa.

Miss Igisabo nta mudari n'umwe yabonye mu bihembo byatanzwe muri Miss Earth
Miss Igisabo nta mudari n’umwe yabonye mu bihembo byatanzwe muri Miss Earth

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2017 abahatanira ikamba rya Miss Earth 2017 bakoze irushanwa ryo kwerekana umwambaro uranga umuco w’igihugu baturukamo (National Costume Competition)

Ayo marushanwa yakozwe hakurikijwe imigabane ba Nyampinga baturukamo. Bivuze ko abaturuka mu Burayi, Amerika, Asiya ndetse na Africa bagiye barushanwa ukwabo.

Ba Nyampinga baturutse muri Africa bari muri Miss Earth 2017, bagaragaje imyambaro iranga umuco w’ibihugu byabo maze Miss Igisabo aza yambaye umukenyero n’akantu kameze nk’urugori yatamirije mu mutwe.

Uko niko Miss Igisabo yaserutse yambaye
Uko niko Miss Igisabo yaserutse yambaye

Umwambaro we ntiwabashije gutsinda kuko abegukanye imidari ni Miss Camerron wegukanye umudari wa Bronze, Miss Angola wegukanye umudari wa Silver na Miss Ghana wegukanye umudari wa Zahabu.

Aba nibo begukanye imidari baturuka muri Africa mu irushanwa ryo kugaragaza umwambaro ugaragaza umuco
Aba nibo begukanye imidari baturuka muri Africa mu irushanwa ryo kugaragaza umwambaro ugaragaza umuco

Miss Photogenic

Kuri uwo munsi kandi nibwo hahembwe ba Nyampinga baberwa n’amafoto (Miss Photogenic). Abo bakaba baratowe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter.

Aba nibo begukanye imidari nka ba Nyampinga baberwa n'amafoto
Aba nibo begukanye imidari nka ba Nyampinga baberwa n’amafoto

Ba Nyampinga batowe n’abantu benshi aribo banahembwe ni Miss Venezuela wabonye umudari wa Bronze, Miss Colombia wabonye umudari wa Silver na Miss Vietnam wabonye umudari wa Zahabu.

Miss Friendship

Muri ibyo birori kandi hatanzwe ibihembo byihariye kuri ba Nyampinga bazi kubana neza n’abandi (Miss Friendship).

Abo banyampinga bahembwe hakurikijwe amatsinda atatu bagabanyijwemo bakigera muri iryo rushanwa ry’ubwiza. Miss Igisabo yari ari mu itsinda rya gatatu.

Muri ibyo bihembo nabwo nta mudari yegukanye kuko abegukanye imidari muri iryo tsinda kubera kubana neza n’abandi ni Miss India wegukanye umudari wa Bronze, Miss Switzerland wegukanye umudari wa Silver na Miss Tonga wegukanye umudari wa Zahabu.

Miss Earth Worrior

Hanatanzwe ibihembo kuri ba Nyampinga bagaragaje imishinga myiza irengera ibidukikije (Miss Earth Worriors).

Muri ibyo bihembo nabwo Miss Igisabo nta mudari yabonye kuko umudari wa Zahabu, ari nawo wonyine wagombaga gutangwa, wegukanywe na Miss Vietnam.

Best Eco-Video

Ibindi bihembo byatanzwe muri iryo rushanwa ni ibihembo byiswe “Best Eco-Video” byahawe ba Nyampinga bagaragaje video nziza zigaragaza ibyiza bitatse isi no kurengera ibidukikije.

Aba nibo begukanye imidari bihembo bya Best Eco-Video
Aba nibo begukanye imidari bihembo bya Best Eco-Video

Muri ibyo bihembo nabwo Miss Igisabo nta mudari yabonye kuko imidari yagukanywe na Miss Cameroon wegukanye umudari wa Bronze, Miss Mongolia wegukanye umudari wa Silver na Miss Puerto Rico wegukanye umudari wa Zahabu.

Muri ibyo birori nibwo hatanzwe ibihembo byinshi mu gihe hagerejwe uzegukana ikamba rya Miss Earth 2017, uzamenyekana ku itariki ya 04 Ugushyingo 2017.

Irushanwa rya Miss Earth rifite intego yo gukangurira abantu kurengera ibidukikije hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abanyamahanga n`ubundi bakunda abambaye ubusa gs yari yambaye nezape Igisabo wacu natahe kd yumve ko tumwemer

Edouard yanditse ku itariki ya: 25-06-2021  →  Musubize

umwana wacu yerekanye ko akomeye kumuco birahagije igisabo gihora ari igisabo

JOECOLE yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ntamudari twamutumye. Twamutumye kuduserukira gusa bawumuha cyangwa batawumuha, umwana wacu ni Ikibasumba.

kwibaza yanditse ku itariki ya: 30-10-2017  →  Musubize

Uvuze neza kabsa

Bosco yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka