Miss Elsa yatumye abashoramari b’Abadage biyemeza gusura u Rwanda (Amafoto)

Mu rugendo Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda ari gukorera mu Burayi yahereye mu gihugu cy’Ubudage aho yabasobanuye byinshi ku bijyanye na "Made in Rwanda" n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Miss Elsa ubwo yahuraga na Monika Fuhr amusobanurira ibikorerwa mu Rwanda
Miss Elsa ubwo yahuraga na Monika Fuhr amusobanurira ibikorerwa mu Rwanda

Miss Elsa yahagurutse i Kigali ku itariki ya 24 Nzeli 2017, yerekeza mu Burayi aho yageze mu Budage ku munsi wakurikiyeho. Mu Budage ahamaze iminsi ine. Arahava yerekeza mu gihugu cya Suwede.

Mu minsi ine amaze mu Budage, yabanje kujya i Frankfurt mu Mujyi wa Boppat. Muri uwo mujyi Miss Elsa yahuye n’abayobozi bo mu ruganda rwa Sebapharma barimo ushinzwe ibikorwa bya Sebapharma muri Africa Samir Larak.

Uruganda rwa Sebapharma ni umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda. Urwo ruganda ni rwo rukora amavuta n’amasabune bya Sebamed.

Kuri uwo munsi nyuma ya saa sita yahise ajya guhura n’umuyobozi w’Umujyi Boppat, baganira byinshi,abonereho no gusobanurira abari aho ibice nyaburanga by’u Rwanda bitandukanye . Ibintu byabashimishije cyane.

Ibyo byatumye bamwe mu bashoramari bo muri uwo mujyi w’ubukerarugendo bifuza kuza mu Rwanda kuhubaka Hoteri.

Miss Elsa yahuye n'umwe mu bayobozi ba Sebapharma
Miss Elsa yahuye n’umwe mu bayobozi ba Sebapharma

Ku munsi wakurikiyeho Miss Elsa yatemberejwe mu bice nyaburanga n’ahantu hatandukanye ndangamateka y’Ubudage nka “Deutsched Eck” i Coblence na “River Corner”.

Miss Elsa yatemberejwe ahantu nyaburanga hatandukanye
Miss Elsa yatemberejwe ahantu nyaburanga hatandukanye

Bukeye bw’aho Miss Elsa yagiranye ibiganiro na Dr Joe Weingarten, umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iby’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ubukungu, ubwikorezi n’ubuhinzi mu Ntara ya Renaniparatina.

Uwo muyobozi yeretse Miss Elsa uburyo bakorana n’u Rwanda, bamubwira ko rufite amahirwe kuba ruyobowe neza.

Baganiriye umwanya munini kuri “Made in Rwanda” aho bashimishijwe n’urwego igezeho kuko Miss Elsa yari yitwaje bimwe mu bikorerwa mu Rwanda.

Batunguwe no kumva ko bikorerwa mu Rwanda banamwemerera ko hazarebwa uburyo hagira Abanyarwanda bamwe muri ba rwiyemezamirimo bato bajya kwigira ku Badage.

Abari aho Miss Rwanda yanabasobanuriye byinshi ku byiza bitatse u Rwanda, abereka ibice nyaburanga by’u Rwanda ndetse bamwemerera ko bitarenze umwaka wa 2018 bazaba basuye u Rwanda.

Miss Elsa ahura na Dr Joe Weingarten
Miss Elsa ahura na Dr Joe Weingarten

Yavuye aho yerekeza mu Mujyi wa Berlin, aho yari agiye muri gahunda zitandukanye zirimo no gukomeza kwerekana "Made in Rwanda"n’ibyiza by’u Rwanda.

Ku munsi wakurikiyeho Miss Rwanda yahuye na Monika Fuhr ukuriye igice gishinzwe ibikorwa mu Burayi (Head of department of federal affairs akaba na permanent representative of the plenipotentiary for federal and Europe affairs).

Monika yishimiye cyane ibikorwa Miss Elsa yakoze harimo icyo kuvuza amaso abantu 200.

Baganiriye cyane ku bijyanye na "Made in Rwanda" aho igeze. Monika yatunguwe no gusanga imyenda Miss Rwanda yari yambaye harimo iyakorewe mu Rwanda. Akaba yaremeje ko urwego bigezeho rushimishije.

Miss Elsa ubwo yahuraga na Monika Fuhr
Miss Elsa ubwo yahuraga na Monika Fuhr

Nyuma yo gusoza urugendo rwe mu Budage, Miss Elsa yahuye na bamwe mu Banyarwanda baba mu Mujyi wa Berlin.

Abo Banyarwanda bamugaragarije ko bamushyigikiye mu gikorwa cya "Made in Rwanda" maze na bo baza bambaye imwe mu myenda yakorewe mu Rwanda.

Bamubwiye ko bamushyigiye mu bikorwa arimo birimo n’irushanwa rya Miss World 2017.

Miss Elsa ahura na bamwe mu banyarwanda baba mu mujyi wa Berlin
Miss Elsa ahura na bamwe mu banyarwanda baba mu mujyi wa Berlin
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

wow this is very Great

Ian yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

nibyiza cyane turabyishimiye kanditwizera ko abo basho ramari nabo bashora imari yabo murwanda tunabashimira iterambere ryiza mutuzanira .

gashumba j c yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka