Miss Elsa ntiyabonetse muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli

Miss Rwanda, Elsa Iradukunda uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2017, ntiyabashije kuza muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli nyuma y’irushanwa ryabaye.

Miss Nigeria (hagati) niwe watsindiye igihembo cya Nyampinga uzi kumurika imideli
Miss Nigeria (hagati) niwe watsindiye igihembo cya Nyampinga uzi kumurika imideli

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017 nibwo hatangajwe uwatsinze irushanwa ryo ku murika imideli n’ibisonga bye nyuma yo gukora irushanwa berekana imideli y’imyenda itandukanye yiganjemo amakanzu.

Uwatsinze ni Miss Nigeria witwa Ugochi Ihezue. Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko, yatsinze ba Nyampinga bose 118 bari guhatanira ikamba rya Miss World 2017.

Uyu munyanijeriyakazi ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 88, asanzwe akora akazi ko kumurika imideli. Ni nawe muremure muri ba Nyampinga bose bari muri Miss World 2017.

Igisonga cye cya mbere cyabaye Miss Thailand witwa Patlada Kulphakthanapat, igisonga cya kabiri kiba Miss Miss Croatia witwa Tea Mlinarić naho igisonga cya gatatu kiba Miss China witwa Guan Siyu.

Miss Nigeria byahise bimuha amahirwe yo gukomeza muri ba Nyampinga 40 bazahatanira ikamba rya Miss World 2017 ku munsi wa nyuma (Final).

Miss Elsa ntiyabashije kuboneka muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli
Miss Elsa ntiyabashije kuboneka muri ba Nyampinga bazi kumurika imideli

Abo batoranyijwe nyuma yuko ku wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2017, hari habaye irindi jonjora rya ba Nyampinga 30 bazi kumurika imideli. Muri aba nabo Miss Elsa ntiyabonetsemo.

Biteganyijwe ko uzegukana ikamba rya Miss World 2017, azatangazwa ku itariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Gutora Miss Elsa ni ukujya ku mbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram na Mobistar cyangwa ku rubuga rwa Miss World ugashaka izina rye ubundi ugakanda ahanditse “like” cyangwa “Vote” ubundi ukaba uramutoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murasetsa kweri ubwose mwarimutegerejeko aboneko koko

patrick yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka