Miss Elsa ngo nta kidasanzwe yabonye muri Miss World

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 rirangiye, Miss Elsa Iradukunda wari waryitabiriye yageze i Kigali.

Miss Rwanda 2017 yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku mugoroba wo ku itariki ya 29 Ugushyingo 2017.

Miss Elsa ahamya ko muri Miss World yahigiye kwigirira icyizere
Miss Elsa ahamya ko muri Miss World yahigiye kwigirira icyizere

Akigera i Kigali yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World 2017, gusa ariko avuga nta kidasanzwe yayabonyemo.

Agira ati “Buriya amarushanwa ni amarushanwa nyine kandi amarushanwa yose ahora asa, ni kimwe.”

Akomeza avuga ko yashimishijwe no gusanga abakobwa bose aho baba baturuka hose, iyo bahuriye hariya bose baba ari umwe.

Ati “Ikintu nabonye hariya kikanshimisha ni uko turi abakobwa batandukanye bava mu bihugu bitandukanye ariko twese buriya turi umwe.”

Agira ati “Twese tuba dufite intego imwe yo guteza imbere ibihugu byacu, no gufashanya kugira ngo twubake sosiyete nziza tubamo. Ni cyo kintu numva cyanshimishije.”

Ubwo Miss Elsa yiyerekanaga muri Miss World
Ubwo Miss Elsa yiyerekanaga muri Miss World

Miss Elsa avuga kandi ko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi yigiye muri Miss World 2017 ari ukwigirira icyizere birenze uko byari bisanzwe.

Ati “Ikintu gikomeye nakuyemo ni uko uko waba umeze kose, uko waba usa kose, aho waba uva, ni ugukomeza kwigirira icyizere.”

Akomeza agira ati “Ukamenya ko inzozi zawe, uko byaba bimeze kose kugira ngo uzigereho ugomba kwigirira icyizere kuko ugenda uhura n’abaguca intege bakubwira ko udashoboye ariko nyine ugomba guhorana icyizere.”

Ikamba rya Miss World 2017 ryegukanywe n’umukobwa wo mu Buhinde w’imyaka 20 witwa Manushi Chhillar.

Miss Elsa avuga ko nta kidasanzwe yabonye muri Miss World
Miss Elsa avuga ko nta kidasanzwe yabonye muri Miss World

Miss Elsa ntiyabashije kuza muri ba Nyampinga 40 batoranyijwemo uwegukanye ikamba.

Miss Rwanda yavuye mu irushanwa rya Miss World 2017 ryabereye mu Bushinwa, abanza kunyura mu Bufaransa mu bikorwa by’umushinga we wo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwada).

Abaye umunyarwandakazi wa kabiri witabiriye irushanwa rya Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly wari Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Miss World 2017, Manushi Chhillar
Miss World 2017, Manushi Chhillar
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka