Miss Elsa arashaka ubufasha bwo kuvuza abandi barwayi b’Ishaza

Miss Rwanda 2017, Elsa Iradukunda afite gahunda yo gukomeza kuvuza abantu barwaye “Ishaza” mu jisho kuko ngo hakiri benshi bakeneye kuvurwa.

Miss Elsa ubwo yari ari mu gikorwa cyo kuvuza abarwaye Ishaza muri Rubavu. Ari gushaka ubufasha bwo kuvuza n'abandi
Miss Elsa ubwo yari ari mu gikorwa cyo kuvuza abarwaye Ishaza muri Rubavu. Ari gushaka ubufasha bwo kuvuza n’abandi

Muri Gicurasi 2017, Miss Elsa afatanyije n’Ibitaro bya Kabgayi yavuje abantu 200 barwaye “Ishaza” mu jisho bo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ishimwe Dieudonné, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ari nayo ireberera inyungu za Nyampinga, yatangarije Kigali Today ko hari hiyandikishije abarwayi 200 ariko ngo haje abarenga.

Niyo mpamvu ngo hari gushakwa uburyo icyo gikorwa cyo kuvuza abantu “Ishaza” cyakomereza no mu zindi ntara.

Agira ati “Ubufatanye bwatangiye ari ugufasha abo mu Ntara yiyamamarijemo nka Nyampinga w’u Rwanda ariko bikurikije ukuntu twasanze ari ikibazo kinini turimo kuganira n’ibitaro bya Kabgayi kugira ngo turebe ko twajya no mu zindi Ntara kuko ni ibintu bigora.”

Ntatangaza igihe icyo gikorwa kizatangiriraho ariko ahamya ko ibiganiro bari kugirana n’ibitaro bya Kabgayi nibirangira hazamenyekana icyo gukorwa.

Miss Elsa yavuje abantu 200 Ishaza. Uyu ni umwe muri bo wari umaze kuvurwa
Miss Elsa yavuje abantu 200 Ishaza. Uyu ni umwe muri bo wari umaze kuvurwa

Ikindi ngo ni uko kuri ubu Miss Elsa yatangiye kwitegura irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi (Miss World) rizabera mu Bushinwa mu mpera za 2017. Abazaryitabira bazagera mu Bushinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017.

Ari kwitegura iryo rushanwa mu buryo butandukanye haba mu gukora siporo no kwerekana imideli; nkuko Ishimwe abisobanura.

Agira ati “Irushanwa ryo kuritegura ku bijyanye na gahunda ya siporo n’ubundi asanzwe akora siporo. Kwitegura kuzerekana impano muri siporo, asanzwe akora siporo yo koga by’umwuga, abyitoza rero buri munsi, aho ho urumva ko nta kibazo.

Kwerekana imideli asanzwe n’ubundi aribyo akora; ikijyanye no kwerekana impano yihariye, ari kubyigaho. Ikijyanye n’ubwiza bufite intego ntabwo aricyo dukorera kuko n’ubusanzwe ibikorwa ari gukora ni nabyo tuzerekana.”

Miss Elsa kandi ngo ari gutegura igikorwa cyo gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda), igikorwa kizamara hafi ukwezi n’igice. Azazenguruka hirya no hino mu gihugu asura inganda anamamaza ibikorwa bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka