Kungereranya na Miss Jolly ntacyo bintwara – Miss Elsa

Hari abantu bamwe bakunze kugereranya Miss Rwanda 2017, Miss Iradukunda Elsa na Miss Mutesi Jolly bibaza niba azakora ibikorwa nk’ibyo yakoze.

Miss Elsa yarekuwe by'agateganyo
Miss Elsa yarekuwe by’agateganyo

Ubwo mu ntangiriro za Nzeli 2017, Miss Elsa yari ari mu kiganiro KT Idols cya KT Radio, Radio ya Kigali Today, nabwo abantu batandukanye batangaga ibitekerezo bamubazaga niba azageza aho Miss Jolly yagejeje mu gushyira mu bikorwa imihigo yahize.

Ibyo byatumye umunyamakuru amubaza uko abifata iyo abantu bamugereranya na Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly.

Agira ati “Kutugereranya nta kintu na kimwe bintwara. Ni nkuko nawe bamugereranyaga na Miss Doriane, Doriane nawe bamugereranyaga na Miss Colombe, wenda Colombe nawe bamugereranya n’abamubanjirije. Rero kuri jyewe kungereranya na Miss Jolly nta kintu bintwaye.”

Akomeza avuga ko kandi ibyo bidashobora kubangamira ibikorwa bye. Avuga ko aho igihe kigeze abona umwaka uzajya kurangira amaze gukora ibikorwa byinshi kandi bifatika.

Miss Elsa amaze amezi atandatu yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Elsa yasuye inganda zitandukanye zikora ibikorerwa mu Rwanda
Miss Elsa yasuye inganda zitandukanye zikora ibikorerwa mu Rwanda

Mu bikorwa bitandukanye amaze gukora yibanze ku mushinga we wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Yazengurutse igihugu cyose aganiriza abanyeshuri ku bikorwa bikorerwa mu Rwanda. Yasuye inganda inganda zitandykanye zikora ibikorerwa mu Rwanda arazivuganira aranazimenyekanisha afatanyije na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda.

Yavuje abantu 200 bari bafite ishaza mu jisho, yishyuriye abantu barenga 50 bari barabuze uko bishyura ibitaro, anishyurira abana 11 amafaranga y’ishuri anabaha ibikoresho by’ishuri, kuva batangiye amashuri abanza bikazakomeza kugera bayarangije.

Mu bindi bikorwa yakoze harimo gufasha abatishoboye barimo incike za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha Miss Elsa yari ari mu gikorwa cyo kuvuza abantu 200 bari barwaye ishaza mu jisho
Aha Miss Elsa yari ari mu gikorwa cyo kuvuza abantu 200 bari barwaye ishaza mu jisho

Mu mezi atandatu yari ashize Miss Jolly yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nawe yari amaze gukora ibikorwa bigaragara kuburyo yari amaze kwereka benshi mu batari basobanukiwe akamaro ka Miss Rwanda.

Yakoze ibikorwa birimo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku umuco no kwishyurira abantu mituweri.

Yanakoze ibikorwa byo gukamishiriza abana no gukangurira abana kuva mu biyobyabwenge.

Ibikorwa nk’ibyo bikaba ari nabyo byatumye mu mwaka wa 2016, Miss Jolly aza mu bakobwa 20 ba mbere bafite ubwiza bufite intego ubwo yitabiraga Miss World 2016.

Ibikorwa Miss Elsa amaze kugeraho nawe nibyo azamurika mu irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo 2017.

Ibyo bikaba bishobora no kumuhesha amanota mu byitwa “Beauty with the Purpose” cyangwa ubwiza bufite intego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka