Korali Ijuru igiye guha Ubunani abanye-Huye ibaririmbira

Ubuyobozi bwa Korali Ijuru y’i Huye buvuga ko iyi Korali yiteguye kuzasusurutsa abanye-Huye ku cyumweru ku itariki ya 07 Mutarama 2018.

Abaririmbyi ba Korali Ijuru
Abaririmbyi ba Korali Ijuru

Icyo gitaramo bateganya kugikorera mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye, guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Damien Ndagijimana, ushinzwe ibijyanye na tekinike muri iyo korali avuga ko imyiteguro y’icyo gitaramo iri kurangira.

Avuga kandi ko muri icyo gitaramo batekereje kuzashimisha ingeri zinyuranye z’abantu binyujijwe mu majwi agoroye.

Agira ati “Tuzaririmba indirimbo zo mu bihe bitandukanye kandi mu ndimi zinyuranye harimo izo mu Kinyarwanda, mu Cyongereza, mu Kidage, mu Kilatini no mu Gitaliyani.”

Akomeza agira ati “Abakunda gusenga bazanyurwa, abakunzi b’umupira w’amaguru bakunze kureba amakipe y’i Burayi twabatekerejeho, n’abakundana ntitwabibagiwe kuko mu ndirimbo tuzaririmba harimo n’umutoma.”

Abana b’ababyeyi baririmba muri Korali Ijuru na bo ngo bazahabwa umwanya wo gususurutsa abazitabira icyo gitaramo nk’uko byagenze mu bihe byashize.

Ndagijimana ati “Abitabiriye igitaramo cy’ubushize bishimiye gususurutswa n’abana. Muri icyo gitaramo abo bana bazagaruka, mu ndirimbo zinyuranye harimo n’izo mu gitaliyani.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane iyo chorale nayumviseho yaje kuri kuririmba muri Kigali irashoboye

Pacos yanditse ku itariki ya: 5-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka