Korali Ijuru igiye gufasha abanyehuye kwizihiza Noheli

Korali Ijuru ibarizwa kuri Katedarali Gatolika ya Butare i Huye, iri gutegura igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli kizafasha abanyahuye kuryoherwa n’uwo munsi mukuru.

Igitaramo cya Korali Ijuru ngo kizafasha abanyehuye kwizihiza Noheli
Igitaramo cya Korali Ijuru ngo kizafasha abanyehuye kwizihiza Noheli

Iyi Korali iteganya gukora iki gitaramo ku itariki ya 26 Ukuboza 2016, guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Kizarangwa ngo n’indirimbo zihimbanywe ubuhanga kandi ziririmbitse mu majwi meza, nk’uko bivugwa na Janvier Namahoro ureba iby’umuziki muri iyi korali.

Agira ati “Tuzaririmba indirimbo za Noheri zikunzwe kurusha izindi, mu Kinyarwanda, mu Kilatini, mu Gifaransa no mu Cyongereza. Muri zo harimo izaririmbwe na Groupe Boney M mu njyana zishimisha benshi.”

Ngo bazaririmba n’izindi ndirimbo z’abahanzi b’abahanga ba kera nka Haendel, Beethoven na Mendelssohn n’ab’iki gihe.

Iki gitaramo kandi kizaba kirimo indirimbo ziririmbwa n’umuntu umwe cyangwa bake.

N’abana batoya b’ababyeyi baririmba muri iyi korali bazagira umwanya wo kugaragariza abanyehuye ko na bo bazavamo abaririmbyi beza mu bihe biri imbere.

Icyakora, n’ubwo iyi korari yari yaramenyereje abanyehuye kubakorera ibitaramo bazamo batishyuye, si ko bizagenda uyu mwaka; nk’uko bivugwa na Pontien Bizimana, umuyobozi w’iyo Korali.

Bizimana avuga kandi ko kuba iki gitaramo kizaba Noheli yaraye ibaye, ku munsi w’ikiruhuko, bizatuma abantu barushaho kuryoherwa na Noheli basohokana n’ababo bakanataramirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka