Kayirebwa yizihije imyaka 70 mu gitaramo cy’ubwuzu i Kigali

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yizihije imyaka 70 y’amavuko, ataramana n’abakunzi be mu gitaramo cyisanzuye kandi cyahaye ijambo uwifuzaga gutarama wese.

Iki gitaramo cyabereye muri Hotel Serena i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016, cyitabiriwe n’abantu babarirwa muri 500.

Cyari nk’igitaramo cyo mu muryango kuko nta ruhimbi rusumba imbuga rusange y’abataramyi rwari rwateguriwe abaririmbyi ( Stage), ahubwo abantu bose bari bicaye mu buryo buringaniye.

Hagati hagana imbere ni ho hari hasizwe akanya ku bahaguruka baririmba n’ababyina.

Kayirebwa agisohoka mu rwambariro, yahanitse ijwi aririmba “Indamukanyo”, abantu bose bahita bahaguruka bamugaragariza ko bamwishimiye, arabasuhuza maze akomeza kuririmba agana mu cyicaro cye, aho yari arangamiwe n’abataramyi.

Yari ashagawe n'abataramyi bamuririmbira
Yari ashagawe n’abataramyi bamuririmbira

Nk’uko byari biteguwe, umwanya munini wahariwe abakunzi ba Kayirebwa barimo abahanzi batandukanye bamuririmbiraga, bamwifuriza isabukuru nziza ndetse no gukomeza kuramba.

Muri abo, hari abaririmbaga indirimbo za Kayirebwa neza bamuhimbaza, ku buryo abantu benshi babanzaga gutekereza ko ari we uziririmbira ariko bagatungurwa.

Kayirebwa na we yanyuzagamo akabakira, maze imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo igahita itera hejuru, bamugaragariza ibyishimo n’urugwiro rwinshi.

Mu bakesheje iki gitaramo, harimo itorero “Inganzo Ngari” zaserutse kigitangira maze zisusurutsa abantu mu ndirimbo, umudiho n’umuhamirizo w’intore.

Mu buryo bw’umwihariko, Kayirebwa yari kumwe n’abahanzi bakuru kandi bakunzwe mu Rwanda nka Muyango, Mariya Yohana na Masamba Intore, bose bamuturaga indirimbo zabo ku isabukuru ye.

Muyango yataramiye Kayirebwa mu ndirimbo no mu mbyino
Muyango yataramiye Kayirebwa mu ndirimbo no mu mbyino

Mu bahanzi bakiri bato baje gushyigikira Kayirebwa, barimo Jules Sentore, Patrick Nyamitari, Sengabo, Deo Munyakazi n’umusizi Eric 1Key wavuze umuvugo mu rurimi rw’Igifaransa.

Kayirebwa yagiye afata akanya akaganira n’abataramyi, atebya, ariko akanaririmba indirimbo ze zikundwa na benshi, aho yongeye guhamya ko ari umurage yahawe n’ababyeyi kuva akiri muto.

Iki gitaramo cyateguwe nk’ibirori byo kwishimira imyaka 70 Kayirebwa amaze avutse, cyajyanye no kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Cecilia, ufatwa nk’umutwarekazi w’abaririmbyi ku bemera abatagatifu.

Yanyuzagamo akaganira n'abakunzi be
Yanyuzagamo akaganira n’abakunzi be

Kayirebwa yabwiye Kigaki Today ko yujuje imyaka 70 tariki 22 Ukwakira 2016, ariko akaba asanzwe yizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Cecilia tariki 22 Ugushyingo, agakora ibirori aho atuye mu Bubiligi.

Ku isabukuru y’imyaka 70, Kayirebwa avuga ko yifuje kwizihiza umunsi w’uyu mutagatifu w’abaririmbyi ari mu Rwanda kandi ari kumwe n’abakunzi b’inganzo ye, ari na byo yakoze.

Cecile Kayirebwa hamwe n’abo bafatanya, yashinze umuryango udaharanira inyungu witwa “CEKA I RWANDA” ugamije gusigasira umuco Nyarwanda binyuze mu ndirimbo, imbyino n’ibisigo.

Muri iki gitaramo Umuryango "CEKA I RWANDA" uyoborwa na Kayirebwa washimiye kompanyi y’indege ya Brussels Airlines na Kigali Serena Hotel ku nkunga bawuteye kugira ngo iki gitaramo gishoboke.

Intore Masamba na Senateri Tito Rutaremara bizihiwe bacinya akadiho
Intore Masamba na Senateri Tito Rutaremara bizihiwe bacinya akadiho
Ibyishimo byari byinshi muri iki gitaramo
Ibyishimo byari byinshi muri iki gitaramo
Abakunzi ba Kayirebwa bitabiriye ku bwinshi
Abakunzi ba Kayirebwa bitabiriye ku bwinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Long live Mama Kayirebwa

Peter yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Kayirebwa ni umubyeyi mwiza wanze gutatira umuco nubwo atuye iyo riterwa inkingi! Imana imwongerere kurama dukomeze tumwigireho byinshi.

Mbonizanye Cypridion yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

muduhe na video ziki gitaramo cya Kayirebwa

Gisa yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka