Kayirebwa na Jef Neve biteguye guha abakunzi babo umuziki uyunguruye

Umuhanzi wo mu Rwanda Cecile Kayirebwa na Jef Neve w’Umubiligi biteguye guha abari bwitabire igitaramo cyabo umuziki uyunguruye uhuza imico yombi.

Kayirebwa na Jef Neve biteguye guha abakunzi babo umuziki uyunguruye
Kayirebwa na Jef Neve biteguye guha abakunzi babo umuziki uyunguruye

Ibi babitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiranye nabo cyabereye mu mugi wa Kigali ku wa kane tariki 8 Ukuboza 2016.

Aba bahanzi biteguye guhuriza hamwe uburyohe bw’umuziki Nyarwanda n’uw’Ababiligi, mu birori bibera mu nyubako ya Rwanda Revenue Authority (RRA) ku Kimihurura, guhera 19h30, tariki ya 09 Ukuboza 2016.

Cecile Kayirebwa avuga ko atari ubwa mbere agiye gukora igitaramo nk’icyo kuko asanzwe aririmbana n’abahanzi banyuranye b’abanyamahanga bagahuriza hamwe bikanyura benshi.

Agira ati“Mu myaka ibiri yose hari gahunda nari mpuriyemo n’abanyamahanga yitwaga “Les Fleurs d’amour” (indabo z’urukundo), twari abadamu.

Harimo uwo muri Etiyopiya, uwo muri Madagascar, uwo muri Haiti nanjye. Twahurizaga hamwe umwe akaririmba abandi bakamuherekeza kandi bikaryoha.”

Cecile Kayirebwa avuga ko atari ubwa mbere aba aririmbanye n'uwotudahuje umuco n'ururimi
Cecile Kayirebwa avuga ko atari ubwa mbere aba aririmbanye n’uwotudahuje umuco n’ururimi

Jef Neve we avuga ko afite amatsiko menshi yo kureba uburyo Abanyarwanda bari bwakire umuziki we kuko ari ubwa mbere aba abataramiye.

Agira ati “Ni ubwa mbere mba mbaririmbiye, ni ubwa mbere mba ndirimbanye na Cecile ariko mu gitaramo muraza kumva ko biba bimeze nk’aho dusanzwe tuziranye cyane, nk’aho dusanzwe turirimbana mubuzima bwacu bwose.

Kuko nzi neza kandi nemera ko umuziki ufite imbaraga zo kurenga imbibi z’umuco ukihuza n’uwundi kandi ukagera kuri bose.”

Akomeza avuga ko abahanzi bafite imbaraga zo guha urukundo abantu baje kubareba n’ubwo bwaba ari ubwa mbere babataramiye kandi bakaryoherwa cyane.

Cecile Kayirebwa na Jef Neve mu nama n'abanyamakuru
Cecile Kayirebwa na Jef Neve mu nama n’abanyamakuru

Jef Neve ni umuhanzi mu njyana ya Jazz na Classics ukomoka mu Bubiligi. Akaba yaratangiye iby’umuziki ku myaka 14 y’amavuko gusa.

Yaje mu Rwanda avuye gutaramira abo muri Uganda, akaba ndetse yarigeze no kuririmbira muri Kenya.

Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cya Kayirebwa na Jef Neve
Abanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cya Kayirebwa na Jef Neve
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka