Juliana Kanyomozi yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Umuririmbyi w’icyamamare wo muri Uganda, Juliana Kanyomozi yageze i Kigali aje gushyigikira Charly na Nina mu gitaramo bafite ku wa gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2017.

Juliana Kanyomozi akigera i Kigali
Juliana Kanyomozi akigera i Kigali

Akigera i Kigali yagaragaje ibyishimo maze avuga ko yari akumbuye Abanyarwanda cyane.

Agira ati "Si njye uzarota ntaramira Abanyarwanda ejo ndabakumbuye cyane."

Akomeza avuga ko yemera abaririmbyi Charly na Nina ariko ngo mu ndirimbo zabo yibuka ni "Owwoma" na "Face to Face."

Igitaramo Kanyomozi ajemo cyiswe "Imbaraga", ni icyo kumurika "Album" ya mbere y’indirimbo za Charly na Nina.

Julianna Kanyomozi yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2013, ubwo yazaga gususurutsa abitabiriye ibirori byo guhemba abagore biteje imbere mu bucuruzi mu Rwanda.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka