Jef Neve ngo ntiyatunguwe no kubona bishimira igitaramo cye

Umucuranzi wa Piano wo mu Bubiligi, Jef Neve atangaza ko atatunguwe no kubona igitaramo cye na Kayirebwa Cecile gishimisha abakitabiriye.

Jef Neve na Kayirebwa bakoze igitaramo cyashimishije abakitabiriye
Jef Neve na Kayirebwa bakoze igitaramo cyashimishije abakitabiriye

Ibi yabitangaje nyuma yuko bakoreye ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority, ku wa gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2016.

Muri icyo gitaramo aba Jef Neve yacuranze Piano bigera aho acuranga n’indirimbo za Kayirebwa mu buryo bunogeye amatwi ku buryo abakitabiriye wabona bafite ibinezaneza ku maso, batuje bari gukurikirana uburyohe bw’uwo muziki.

Jef Neve avuga ko yashimishijwe cyane no kuza mu Rwanda ari ubwa mbere kandi agacuranga indirimbo za Kinyarwanda bwa mbere abantu bakanyurwa.

Jef Neve acuranga Piano
Jef Neve acuranga Piano

Yemeza ko bitamutangaje kuko yamaze kubona ko umuziki ari ururimi rusomwa kandi rukumva na bose ku mugabane wose w’isi.

Agira ati “Birashimishije ariko ntibikintangaza aho nacurangira hose mba nzi ko abantu bari bwishime kuko nziko nkora byose ngamije kubashimisha.

Kandi amarangamutima n’uburyohe bw’umuziki byumvwa na bose ku isi kandi ntibisaba kubisobanura.”

Kayireba n'ababyinnyi be bashimishije benshi
Kayireba n’ababyinnyi be bashimishije benshi

Umuhanzi Kayirebwa Cecile yashimye cyane umucuranzi Jef Neve avuga ko ari ibintu by’agaciro guhuza imico itandukanye kandi ugashimisha abantu.

Agira ati “Byari byiza! Ni ngomba guhuza umuco n’ubuhanzi, uyu ni umucuranzi ukomeye kandi uzwi, birashimishije kandi bizakomeza.”

Igitaramo cya Jef Neve na Kayirebwa cyitabiriwe n'abatari bake
Igitaramo cya Jef Neve na Kayirebwa cyitabiriwe n’abatari bake

Muri iki gitaramo umukirigitananga Munyakazi Deo na we yasusurukije abari bakitabiriye mu nanga gakondo ndetse afatanya na Kayirebwa kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’abatari bake.

Iki ni igitaramo cyateguwe n’aba bahanzi bombi, Jef Neve na Cecile Kayirebwa ku bufatanye na Ambassade y’Ububiligi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka