Itorero Bethesda ryateguye igitaramo kizagaragaza abafite impano mu guhimbaza Imana

Abafite impano mu kuririmba cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana barahabwa umwanya maze bigaragaze mu gitaramo cyateguwe n’itorero Bethesda Holy Church.

Icyo gitaramo kiraba kirimo abahanzi benshi n'amakorari aririmbira Imana
Icyo gitaramo kiraba kirimo abahanzi benshi n’amakorari aririmbira Imana

Icyo gitaramo kiba kuri iki cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2018, biteganyijwe ko kibera ku rusengero rw’itorero Bethesda Holy ku Gisozi.

Cyahawe izina rya “Garagaza Itaranto yawe wahawe n’Imana mu kwagura ubwami bwa Kristo Yesu.”

Mugabo Bruce, umwe mu bateguye icyo gitaramo avuga ko kiba kirimo abahanga mu muziki bataramira abakristu kandi hanashakishwe impano zafashwa mu kugumya kuririmbira Imana no gutoza abakiri bato gukurana umutima n’urukundo byo kuririmbira Imana.

Agira ati “Hazaba hari amakorari akomeye ndetse duhe umwanya abafite impano bazigaragaze mu kuririmbira Imana.”

Akomeza avuga ko hari bube hari n’abavugabutumwa nka Sam Rwibasira, Pastor Rebecca Munyambo n’abandi.

At “Ni byiza ko abantu bagura ubwami bw’Imana bayihimbaza kandi bayiririmbira, niyo mpamvu hazaba hari abavugabutumwa bakomeye kandi n’amakorari azwi kandi akomeye.”

Muri icyo gitaramo haraba harimo amakorari azwi nka Healing Worship Team, Das Choir, Boemergers Gospel Group, Pastor Nzabakiza n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka