Itangazamakuru ryarahejwe mu bitaramo bisoza umwaka

Abanyamakuru bakora imyidagaduro baranenga abateguye bimwe mu bitaramo byabaye mu mpera z’umwaka wa 2017 kubera imyitwarire yabaranze yo kwima itangazamakuru uburenganzira bwo gukora akazi karyo.

Igitaramo cyari cyateguwe na Kina Music cyitabiriwe na mbarwa abanyamakuru barahezwa
Igitaramo cyari cyateguwe na Kina Music cyitabiriwe na mbarwa abanyamakuru barahezwa

Mu Kuboza 2017 honyine habayemo ibitaramo bitanu bikomeye, birimo icya Holiday Cheer cyateguwe n’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, cyasusurukijwe na Butera Knowless na Bruce Melodie nk’abahanzi bakuru.

Icyo gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre ku itariki ya 17 Ukuboza 2017.

Gusa ariko abanyamakuru bakitabiriye bavuze ko basuzuguwe bakanahezwa kugeza ubwo abateguye igitaramo bashyizeho umusore w’ibigango ushinzwe gucunga ko nta munyamakuru winjira.

Mu banyamakuru barenga 70 bakora imyidagaduro mu Rwanda, batanu gusa nibo bagaragaye muri icyo gitaramo.

Babiri muri abo bari abanyamakuru b’imikino bakorera Radio Flash abandi babiri bakorera RBA, mu gihe umwe gusa ariwe ukorera ikindi kigo kigenga nawe akaba yarinjiyemo adahawe uburenganzira.

Umunyamakuru Murungi Sabin wandikira ikinyamakuru IGIHE, avuga ko yageze ahabereye icyo gitaramo ari kumwe n’ikipe y’abanyamakru batatu basanzwe bakorana, harimo ufata video n’ufata amafoto.

Avuga bageze ku muryango w’icyumba cyari kuberamo igitaramo, berekanye amakarita y’akazi ngo binjire, abashinzwe umutekano bamubwira ko Ishimwe Clement, umuyboozi wa Kina Music, yatanze itegeko ko nta munyamakuru udafite itike wemerewe kwinjira.

Abateguye icyo gitaramo baheje bikomeye abanyamakuru

Sabin akomeza avuga ko bagihagaze inyuma y’umuryango, yahamagaye Ishimwe Clement kuri Terefone ntiyamwitaba, ariko ahita amubona hafi aho amubaza niba bashobora kwinjira.

Sabin agira ati “Twamubajije niba dushobora kwinjira tugakora akazi kacu, ahita atubwira ngo mumpe umunota umwe ndagaruka.”

Akomeza agira ati “Ako kanya yaragiye ntabwo twongeye kumubona, turamuhamagara ntiyitaba, turambiwe tubona ko adashaka ko tumugira mu gitaramo tuzinga ibikoresho turitahira.”

Abateguye icyo gitaramo, ntacyo bigeze bavuga kuri uyu mubano wabo n’itangazamakuru. Gusa ariko mu mabwiriza bahaye abashinzwe umutekano yavugaga ngo “Iyo dukeneye kwamamaza mu itangazamakuru turishyura, nawe ntihagire umunyamakuru ukunyuraho atakweretse itike yaguze.”

Byatumye itangazamakuru ry’imyidagaduro ryikoma Knowless n’inzu ya Kina Music, kugeza ubu hakaba hatari umwuka mwiza hagati y’aba bombi.

Ikindi gitaramo cyavuzweho kutorohereza itangazamakuru, ni igitaramo ngarukamwaka kitwa East African Party, gisanzwe kiba ku Bunani.

Abanyamakuru bafotoreraga mu bafana kuko nta hantu hihariye bari bagenewe (Photo: Izuba Rirashe)
Abanyamakuru bafotoreraga mu bafana kuko nta hantu hihariye bari bagenewe (Photo: Izuba Rirashe)

Ikompanyi itegura iki gitaramo yitwa East African Promoters, yari yagerageje gutanga ubutumire ku banyamakuru ubwabo ndetse n’ibitangazamakuru, bigaragara ko nta guhezwa kwari muri icyo gitaramo.

Ikindi ni uko mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamakuru wese utari warashyikirijwe ubutumire bwo kuza mu gitaramo, yahawe ikimwemerera kwinjira (Badge) muri icyo gitaramo.

Ikibazo cyaje kuba ubwo abanyamakuru bageraga muri icyo gitaramo, bamwe bakabuzwa gufotora no gufata amashusho, abandi bakimwa uburenganzira bwo kugirana ibiganiro n’abahanzi.

Uwitwa Olivier Kagiraneza, yanenze uburyo abari bashinzwe gufasha itangazamakuru gukora akazi karyo aribo bagize uruhare mu gutuma akazi k’abanyamakuru kadakorwa neza.

Agira ati “Kwinjira mu gitaramo nta kibazo twagize, ndetse ku bwange nsanga Bubu (Mushyoma Joseph wateguye icyo gitaramo) ntako atagize ngo abanyamakuru bagere imbere mu gitaramo.”

Akomeza agira ati “Ahubwo ikibazo cyabaye tugezemo imbere, twahasanze abantu babiri bari bahawe akazi ko gufasha itangazamakuru. Abo basore rero nibo batanze amabwiriza yo kudukumira, kandi ibitanda bavuga byo guterekaho za Camera ntabyari bihari ni ukubeshya.”

Ali Kiba ni umwe mu bahanzi basusurukije icyo gitaramo
Ali Kiba ni umwe mu bahanzi basusurukije icyo gitaramo

Abanyamakuru babiri ba Kigali Today bari baje gufata amafoto n’amashusho muri icyo gitaramo, nabo bavuga ko bahuye n’umubyigano udasanzwe, bakandagirana n’abaje kwirebera igitaramo.

Benshi mu bafotoraga n’abafataga amavideo muri icyo gitaramo ngo ntabwo bigeze bagenerwa aho gukorera akazi, nubwo abari bashinzwe itangazamakuru muri icyo gitaramo bo bavuga ko hari umwanya wihariye wagenewe itangazamakuru (Media Area).

Hagati y’urubyiniro n’abitabiriye igitaramo, hari hari abashinzwe umutekano bashinzwe gusa gukumira umunyamakuru wajya kuhafatira ifoto.

Ikindi ngo ni uko abanyamakuru bagowe no kugirana ibiganiro n’abahanzi cyane cyane ab’abanyamahanga.

Mu bitaramo bitanu bikomeye kurusha ibindi byabaye mu mpera za 2017, nibura ibitaramo bibiri nibyo byagarutsweho ko byabangamiye itangazamakuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka