Iserukiramuco mpuzamahanga rya gikirisitu riraba kuri iki cyumweru

Iserukiramuco ryo kwerekana impano zishingiye ku bukiristu rikerekana imico itandukanye yo ku isi, rigiye kongera kuba ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda.

Urupapuro rwamamaza iri serukiramuco
Urupapuro rwamamaza iri serukiramuco

Iri rushanwa riteganyijwe kubera kuri Petit Stade tariki 28 Mutarama 2018 rikazahuza amatsinda y’abaririmbyi 14 yo mu Rwanda.

Iri serikiramuco rizwi nka Christian Dance Festival ihuza abaririmbyi bahimbaza Imana bakayiramya mu matorero atandukanye bagahimbaza Imana bagendeye ku mpano ya buri muntu kandi mu muco bahisemo kwerekana.

Musoni Benjamin, umwe mu bateguye iri serukiramuco, avuga ko haba hari abatoza batandukanye bafasha abahimbaza Imana kumenya neza umuco w’igihugu bifuza kwerekana, bakabihitamo bagendeye ku bantu bazerekwa iyo mbyino n’umuco w’igihugu bifuje kwerekana.

Iserukiramuco rya gikirisitu bakora ibintu bitandukanye
Iserukiramuco rya gikirisitu bakora ibintu bitandukanye

Yagize ati “Ababyina bahitamo imbyino ijyanye n’umuco w’igihugu bazerekana bakareba n’abantu bazabyereka niba bizabashimisha. Tuba dufite n’abatoza bazabafasha gukora izo mbyino ku buryo babasha kubyina neza umuco w’igihugu bahisemo.”

Musoni avuga ko iri serukiramuco rifasha mu gukomeza kwamamaza ingoma y’Imana biciye mu mpano buri wese yifitemo.

Ati “Nbi ni ugukuza impano buri wese yifitemo mu kuramya no guhimbaza Imana kandi mu matorero haba hari impano nyinshi zikeneye kwihuza no kurushaho gutera imbere.”

Mu iserukiramuco rya gikristu bakina imico itandukanye y'ibihugu
Mu iserukiramuco rya gikristu bakina imico itandukanye y’ibihugu

Mu gihe bimenyerewe ko ibitaramo bya gikiristu ubundi ababyinjiramo binjirira Ubuntu, kuri iyi nshuro abazitabira iri serukiramuco ry’imbyino za gikristu bazishyura amafaranga.

Hazaba hari amatsinda amenyerewe kuririmba no kubyina mu matorero nka Shekinah Drama na Redeemed.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uri serukiramuco Ni ryiza cyane rwose. ariko nagize ikibazo ko ntamakorali asanzwe azwi cyane yitabiriye?

Vincent yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka