Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 14 bari bahanganye.

Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ku i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yambitswe ikamba, mu birori byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.

Nyampinga w'u Rwanda 2017 yambikwa ikamba
Nyampinga w’u Rwanda 2017 yambikwa ikamba
Nyampinga w'u Rwanda 2017 arikumwe n'ababyeyi be
Nyampinga w’u Rwanda 2017 arikumwe n’ababyeyi be

Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Nyampinga w'u Rwanda 2017 n'ibisonga bye
Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’ibisonga bye

Miss Iradukunda yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.

Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose.

RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose
RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose

Mbere yuko atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yagaragaje umushinga we azashyira mu bikorwa muri manda ye, ujyanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).

Miss Iradukunda yagiye muri Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2017
Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2017

Mbere yo guhitamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, babanje kubyura imbere y’akanama k’abakempurampaka, bakivuga imyirondora bakababaza ibibazo bagasubiza ndetse bakavuga umushinga wabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera, bahitamo abakobwa bane hiyongereyeho umwe watowe n’abantu benshi kubarusha, uko ari batanu, baba aribo batoranyijwemo Miss Rwanda 2017.

Abo batanu nabo mbere yuko batoranywamo Miss Rwanda 2017, babanje gusobanura neza imishinga yabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.

Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije.

15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije
15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije

Abo bakobwa uko ari 15 mbere yuko bajya mu mujyi wa Kigali gutoranywamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri uwo mwiherero bigiyemo ibintu bitandukanye biganisha ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Abandi ba Nyampinga batowe

Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi

Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa

Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine

Reba andi mafoto aha :https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157678910908021/page1

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 39 )

Elsa really deserved the crown.still my miss rwanda.

assumpta yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

iyurimwiza ub’urimwiza niyugenda urabyumva .

Dufatanye yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

iy’ucyeye ub,ucyeye niyugenda urabyumva .

Dufatanye yanditse ku itariki ya: 31-12-2017  →  Musubize

Nukuri gewe ndabona uyu mukobwa ari mwiza pe niba no kumutima ariko ameze yewe gewe ntacyo namugaya
ndavuga Iradukunda Elisa.

Borner yanditse ku itariki ya: 10-10-2017  →  Musubize

Nyampinga Wacu Turamukunda Pee

0727502176 yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

nyimpinga wacu turamukunda cane

mutoni yanditse ku itariki ya: 25-06-2017  →  Musubize

kbs bamutoye babibonye elsa komerezaho turagushyigikiye

marvine yanditse ku itariki ya: 1-04-2017  →  Musubize

kbx gisabo aratubabaje ntg twakekaga ko byari kugenda gutya

Dushime Olivier yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Nyampinga w’u RWANDA tumwifurije amahirwe mu bikorwa bye bya buri munsi knd ntazigere ata umuco ngo ni uko ahiriwe akiri muto!

NIYIGENA ADOLPHE yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

NYAMPINGA wacu turamwishimiye pee kandi turrizera cwazatugeza kubyiza

olivier IRADUKUNDA yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

nta nenge kuri nyampinga wurwagihanga. terimber’ubutitsa elsa mwiza

mugabe rumanyika idimirindi yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

abakemura mpaka sibo N IMANA yamutoranyije subyiza
subuhanga ahubyo byose nIMANA

manishimwe yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Murabantu baba gabo cyane kurige nabonaga ntawe nasiga kuko abakobwa babanyarwanda nibeza pee uwo bari gushyiraho nari kumwemera kuko ngewe arige ubahitamo byari kuncanga murakoze naho amamfaranga ntago ari menshi ahubwo banzongere kuko ukuntu baba bakoze nihatari baba babikoreye

Isaba emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka