Ibihanganjye mu mbyino zo mu mihanda biramenyekana kuri uyu wa Gatandatu

Irushanwa rimaze iminsi rizenguruka intara zose mu kubyinira mu mihanda, rirasorezwa mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018.

Ababyina gutya ngo bari bamaze gukendera mu Rwanda
Ababyina gutya ngo bari bamaze gukendera mu Rwanda

Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo kurushaho kusigasira imbyino zigezweho (Dances moderne).

Uyu mwaka bakaba bibanze mu gukuza imbyino nk’izi zibyinirwa mu mihanda mu rwego rwo kuzegereza abantu, cyane ko abacuranzi bakomeye ku isi ari ko bagiye bahazamukira.

Niyomwungeri Aaron utegura ibi bikorwa mu itsinda ry’abakanyujijeho Vast Pro, avuga ko ibihanganjye bizaboneka uyu mwaka bizahembwa kandi bikajya byifashishwa mu birori bitandukanye kandi bakaba batazasubira inyuma mu gutegura buri mwaka aya marushanwa.

Yagize ati “Abahatana bazavamo umwe uzahabwa igihembo cya mbere, turashaka ko izi mbyino zikomeza kandi buri mwaka tukajya dutegura aya marushanwa akundwa na benshi”.

Abantu baba baje kwihera ijisho ari benshi
Abantu baba baje kwihera ijisho ari benshi

Niyomwungeri avuga ko abarushanwa bazakorera mu muhanda uri kuri Tam Tam i Rubavu n’ubwo hazaba hateguwe uruhimbi ariko ko bazakorera mu muhanda.

Ati “Abantu bazabona amatsinda yatoranyijwe ahiga ayandi mu Rwanda mu kubyina bigezweho, ubusanzwe ni ibintu bikurura abantu benshi cyane”.

Biteganyijwe ko itsinda rizaba irya mbere rizahabwa miliyoni 1Frw, iya kabiri igahabwa ibihumbi 300Frw naho iya gatatu igahabwa 200Frw.

Amatsinda azaba aya mbere akazajya yifashishwa mu bitaramo bitandukanye bitegurwa na Vast Pro n’ibindi bitandukanye.

Amatsinda azahatana azaba ari umunani harimo ane yatoranyijwe mu ntara zose n’andi ane yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwaka baboneyeho no kwigisha urubyiruko kwirinda SIDA no kwirinda inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka