Hateganyijwe Iserukiramuco ryo kumurika imideli yambarwa mu bukwe

Guhera tariki ya 9 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2016, muri Kigali City Tower hateganyijwe imurikagurisha ryiswe Rwanda Wedding Expo, rizahuriramo abafite ibikorwa bifite aho bihuriye no gutegura ubukwe.

Mu gusoza iri murikagurisha hazaba iserukiramuco ry’imideli Abanyarwanda barimbana mu birori by’Ubukwe, guhera mu muhango wo gufata irembo, kugeza ku muhango wo gutwikurura.

Iri serukiramuco ry'imideli yambarwa mu bukwe rizaba rigamije no kwimakaza umuco Nyarwanda
Iri serukiramuco ry’imideli yambarwa mu bukwe rizaba rigamije no kwimakaza umuco Nyarwanda

Rusanganwa Laurent uyobora ikigo cyateguye iri serukiramuco cyitwa The Wedding Plus Ltd, avuga ko rigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse no kwimakaza Umuco Nyarwanda.

Anavuga kandi ko bakoze urugendo shuri mu bihugu byo hanze birimo Uganda Kenya na Australie, bagasanga iki gikorwa gikundwa cyane, bakifuza kugitangiza mu Rwanda.

Yagize ati” Twasanze twarasigaye inyuma ibi bintu byo kumurika imideli yambarwa mu bukwe abantu batabizi.

Iki gikorwa kizatuma ibikorerwa mu Rwanda birushaho kumenyekana, kandi n’abanyamahanga baba mu Rwanda bazabigura kuko nabo batumirwa mu bukwe cyangwa se bashaka mu Rwanda”.

Rusanganwa yakomeje avuga ko iri serukiramuco rizitabirwa n’amazu y’imideli arimo Amazing Fashion Shop, ALTA Fashion and Decoration, Rupari Designs, Yozata, na Monial Glamoor.

Rusanganwa Laurent umuyobozi wa Wedding Plus Ltd
Rusanganwa Laurent umuyobozi wa Wedding Plus Ltd

Iki gikorwa kizatangira ku saa 17h00 gisoze saa 22h00, kandi ngo kizaba igikorwa ngarukamwaka, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kudasigara inyuma mu kumenyekanisha ibyo bakora bijyanye n’imideli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka