Gutinya ibiciro by’imyenda idoderwa mu Rwanda biri mu marembera

Abanyarwanda bakunze kwinibura ko imyenda idodwa n’Abanyarwanda ikunze guhenda cyane, akenshi bitewe n’uko abayigura batihurira n’abadozi.

Abanyamideli batandukanye bitabiriye irushanwa ryo kumurika imyenda idoderwa mu Rwanda
Abanyamideli batandukanye bitabiriye irushanwa ryo kumurika imyenda idoderwa mu Rwanda

Ibyo byatumye abadozi bo mu Rwanda biyemeza kongera uburyo bwo kwerekana imyenda badoda, bityo abayishaka bakabasha kuyibona bitabagoye kandi badahenzwe.

Gutangira imenyekanisha ry’imyenda idoderwa mu Rwanda byabimburiwe n’irushanwa ryo kwerekana ubuhanga bwabo mu kudoda ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Byakozwe badodera abanyamideri imyenda batabapimye,bakabareba gusa,nyuma bakiyereka imbere y’abakemurampaka bayambaye hagamijwe kureba abarushije abandi.

Ni amarushanwa yateguwe n’abadozi bahuriye mu nzu y’imideri ya ‘Igitenge Fashion House’, akaba yaritabiriwe n’abadozi b’i Kigali n’abanyamideri baturutse hirya no hino ku isi.

Ukuriye icyo gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, Sunday Justin, yavuze ko biyemeje kuzajya babikora nibura kabiri mu mwaka.

Yagize ati “Kuba iki gikorwa kibaye bwa mbere kikitabirwa n’abanyamideri baturutse mu mahanga barenga 50 ndetse n’abadozi 30, ni intambwe ikomeye mu kugaragaza iby’iwacu.

Twiyemeje rero ko bizajya biba kabiri mu mwaka bityo abantu bamenye aho bahahira badahenzwe”.

Abanyamideri n'abadozi babanje guhabwa amabwiriza mbere y' amarushanwa
Abanyamideri n’abadozi babanje guhabwa amabwiriza mbere y’ amarushanwa

Ibyo abivuga ashingiye ku kuba abantu banyuranye bitabira ayo marushanwa bazajya bivuganira amaso ku maso n’abadozi, babarangire aho bakorera bityo bazajye bagura na bo hatanyuzemo abandi batuma iyo myenda ihenda.

Umwe mu baje kwirebera iby’icyo gikorwa, Umurerwa Prisca, yavuze ko kwihurira n’abadozi batandukanye bimuhinduriye imyumvire.

Ati “Nari narishyizemo ko imyenda ya "Made in Rwanda" ihenze kubera kuyibona aho icururizwa gusa none nivuganiye n’abayidoda nsanga hari itandukaniro.

Nk’ubu mbonye ikanzu hano bamwira ko igura ibihumbi 25Frw kandi ahandi nayisanze igurishwa ibihumbi 80Frw”.

Umwe mu badozi batsinze iryo rushanwa, Ingabire Florence wadodeye umunyamideri w’umuhungu, yemeza ko hari ibyo ayungukiyemo.

Ati “Niyandikishije mu irushanwa numva ari ugupima amahirwe gusa kuko kudodera umuntu utamupimye ntibyoroshye ariko nabishoboye.

Icyo mpungukiye ni uko mbonye ubuhanga bw’abandi, ngiye rero kongera imbaraga mu gukora no kwihugura bityo n’amahugurwa y’ubutaha nzayatsinde”.

Ingabire Florence, umudozi watsinze irushanwa ahembwa ibihumbi 100Frw
Ingabire Florence, umudozi watsinze irushanwa ahembwa ibihumbi 100Frw

Abadozi babiri ba mbere ni bo bahembwe, buri wese akaba yahawe ibihumbi 100Frw n’aho abanyamideri babo bahembwa iyo myenda bamuritse.

Umuyobozi ushinzwe inganda muri Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM), Mugwiza Telesphore, avuga ko bazakomeza kuba hafi y’abo badozi.

Ati “Dukangurira abadozi kwishyira hamwe, tukabafasha ku bufatanye na WDA kubona amahugurwa abongerera ubumenyi bagakora n’ingendoshuri. Ibyo ni byo bizatuma bagira ingufu, bakagaragaza ibyo bakora kandi byiza ku giciro kidakanganye, bityo n’ababagana bakiyongera”.

Yongeraho ko amarushanwa nk’ayo ari ingenzi kuko atuma abadozi bigishanya, bakarushaho gukora byiza, ari ko guteza imbere Made in Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iriya si made in rwanda ya dodewe mu rwanda kuko nta bitenge bikorwa murwanda

SIBOMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

iyo mpamvu sinemera ko ariyo ituma Imyenda nyarwanda ihenda ubuse ko ituruka China idahenda icuruzwa n’abayidoze?

uwayo yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka