Gasumuni agiye kubagorora imbavu yigana “Miss Igisabo”

Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni cyangwa Atome agiye gususurutsa abakunzi be abasetsa yigana uburyo Miss Igisabo yitwaye muri Miss Rwanda 2017.

Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni agiye gususurutsa abakunzi be abasetsa (Photo Internet)
Umunyarwenya Ntarindwa Diogene uzwi nka Gasumuni agiye gususurutsa abakunzi be abasetsa (Photo Internet)

Ku wa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2017, nibwo Gasumuni ateganya gukora icyo gitaramo kiswe “Kwirekura” kizabera mu mahema y’ahahoze ari “Camp Kigali”, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri icyo gitaramo uretse kwigana Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka “Miss Igisabo” ngo azanatangaza icyo Senderi Hit yapfuye na Perezida wa Amerika Donald Trump.

Umunyarwenya Gasumuni avuga ko agiye gufasha Abanyarwanda kwirekura bagaseka bakishima ariko bakaniga amasomo atandukanye.

Agira ati “Ndashaka ko abantu birekura tukavuga ibyaranze igihugu umwaka ushize.”

Atome avuga ko abantu badakwiye kumva urwenya ngo baseke gusa ahubwo ko bakwiye kubikuramo amasomo.

Akaba ari nayo mpamvu urwenya rwe rwose ruba rushingiye ku buzima busanzwe abantu babamo bityo akabivuga mu buryo bw’urwenya ariko agamije kwigisha abantu.

Agira ati “Nkunda kujya ahantu hahurira abantu benshi nkareba urwo rujya n’uruza, uburyo baganira uburyo basuhuzanya, bimfasha kuba nabikoramo ikintu cyabasetsa ariko kikaba kirimo n’andi masomo menshi.”

Biteganyijwe ko iki gitaramo cy’urwenya rwa Gasumuni kizasusurutswa na bamwe mu bahanzi b’abanyamuziki bo mu Rwanda .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

dukeneye kumenya amafaranga yokwinjira;ese cyaba kiribuce kuma Tv?murakoze!

gaga yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Ariko kk namwe twizeraga inkuru yanyu irangira umuntu hari ibyo akibaza.nta masaha,nta maharanga azishyurwa?tuziko mwandika ibintu bizima rwose ntimukemere ko umwanditsi akora inkuru ituma abayisoma tutanyurwa.murakoze

Muyango Silas yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Iyi nkuru ntiyuzuye. Nimutubwire isaha bizatangiriraho n’amafaranga bazishyuza please. None se ubu ushaka kujyayo aramenya azishyura angahe? Aramenya azagenda sa ngapi?

Hirwa Gilles yanditse ku itariki ya: 3-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka