Chorale de Kigali ihishiye byinshi abazitabira igitaramo cyayo

Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo cyitwa “Christmas Carols Concert” (igitaramo kigizwe n’indirimbo za Noheli) kizaba ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.

Chorale de Kigali izakora igitaramo ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017
Chorale de Kigali izakora igitaramo ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017

Ubuyobozi bw’iyo Korali butangaza ko icyo gitaramo kizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village-KCEV (ahahoze hitwa Camp Kigali), guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ubwo ku itariki ya 13 Ukuboza 2017, umunyamakuru wa Kigali Today yasuraga iyo Korali aho ikorera imyitozo muri Saint Paul, bamutangarije ko imyiteguro y’icyo gitaramo iri kugera ku musozo.

Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Dr Albert Nzayisenga yemeza ko icyo gitaramo bari gutegura kizaba kirimo ibishya byinshi.

Agira ati “Nk’ibisanzwe Chorale de Kigali irabaririmbira mukanyurwa, uyu mwaka (2017) noneho hari agashya ko bazanaririmbirwa n’abana mu buryo budasanzwe natwe abakuru twamaze kwitegura.”

Umuhuza Adelaide Iradukunda, umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali ahamagarira abantu kwitabira icyo gitaramo cya “Christmas Carols Concert” .

Agira ati “Turi gutegura ibirori, tubimazemo iminsi! Ni Noheli umukiza wacu yatuvukiye, niba hari n’utateganyaga kuza, ndamurarikiye azaze azahavana ibyishimo.”

Mugenzi we Francine Uwambajimana we avuga ko buri wese mu rurimi akunda, mu njyana yose akunda azisanga muri icyo gitaramo yemeza ko cyateguranywe ubuhanga n’ubushishozi.

Agira ati “Tuzaririmba indirimbo nyinshi zisingiza Imana n’iziruhura abantu, mu njyana zitandukanye, mu ndimi zitandukanye, mpamya ko n’abo mu yandi madini bazisanga mu gitaramo cya Chorale de Kigali.”

Chorale de Kigali yabayeho kuva mu mwaka wa 1966. Mu mwaka 2016 nibwo yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze iririmbira Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turasha igiciro cyo kwira muricyo gitaramo

Gasore yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka