Charly na Nina bari gutegura ibirori byo kumurika Album ya mbere

Itsinda ry’abahanzi bazwi nka Charly na Nina bagiye kumurika Album y’indirimbo zabo ya mbere, izagaragaza ko bashoboye muri muzika yo mu Rwanda.

Charly na Nina bazamurika Album yabo ya mbere mu Ukuboza 2017
Charly na Nina bazamurika Album yabo ya mbere mu Ukuboza 2017

Muyoboke Alex, umujyanama w’abo bahanzi avuga ko iyo Alubumu izagaragaza ibyo atigeze akora mu myaka yatambutse.

Agira ati “Igihe kirageze ngo bashyire alubumu hanze, bageze mu mwaka wa kabiri bakunzwe. Burya iyo ufite indirimbo ya mbere igakundwa, iya kabiri bikagera muri eshanu, esheshatu haba hageze ko ukora alubumu.”

Yongeyeho ati “Ibyo ntakoze mu myaka yashize yose ngiye kubikora ubu ngubu kugira ngo abantu barebe ko dufite abahanzi bashobora no kuduserukira bakajya n’ahandi ugasanga ni abahanzi beza kandi bashoboye.”

Alubumu ya mbere ya Charly na Nina bayise “Imbaraga” ikaba izamurikwa ku itariki ya mbere Ukuboza 2017. Izaba igizwe n’indirimbo 10 hariho n’indirimbo zabo zakunzwe cyane kuva batangira umuziki.

Witegereje urupapuro rwamamaza ibirori byo gushyira hanze iyo Album, ubonaho Charly na Nina bambaye mu buryo badasanzwe bamenyereweho.

Bambaye imyambaro ya kinyafurika bateze ibitambaro mu mutwe, bafite n’imitako mu maso igaragaza umunyafurikakazi.

Muyoboke asobanura ko ibyo babikoze bashaka kugaragaza isura nyayo y’umunyafurikakazi.

Ati “Abo bakobwa ni Abanyarwandakazi b’abanyafurika. Kandi iyo album twise Imbaraga igaragaza ko abanyafurikakazi, abagore bafite imbaraga.”

Akomeza avuga ko kandi iyo Album bayitiriye indirimbo yitwa “Dufite Imbaraga”. Iyo ndirimbo ngo izajya hanze ku munsi wo kumurika iyo Album.

Ati “Indirimbo zabo hafi ya zose ziri mu njyana zikomoka muri Afurika. Twibanda kuri Afurika ntabwo twibanda ku muziki w’abazungu cyane.”

Ikindi kandi ngo iyo Allbum bayise “Imbaraga” mu rwego rwo kugaragaza imbaraga z’abagore n’uruhare rw’umugore mu kuzamura igihugu ndetse n’isi muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Imana igufashe Muyobocye Alex
Wakoze byinshi nubwo abanu bamwe bagushima? komeza uzabigeraho
Ndabifuri amahirwe

Najejo yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka