CANADA: Urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye kuzamura ijwi rya Afurika rwifashishije imideli

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Canada bakoze imyiyereko y’imyambaro nyafurika igezweho, mu rwego rwo kumenyekanisha no kuzamura ijwi rya Afurika.

Bamurika karuvati z'abagabo
Bamurika karuvati z’abagabo

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Windsor uherereye mu Ntara ya Ontario muri Canada, mu cyumweru gishize.

Iki gikorwa cyateguwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rwafunguraga ku mugaragaro kampani yabo ikora imideli izwi nka Seruka Design, nk’uko bitangazwa na Murenzi Patrice ukuriye iyo kampani.

Agira ati “Igitekerezo cyacu cg umushinga wacu ahanini nukumenyekanisha Umuco wa Kinyafurika, cyane cyane uwa Kinyarwanda, biciye mu mideli.”

Abakobwa na bamuritse ibitambaro byo mu mutwe
Abakobwa na bamuritse ibitambaro byo mu mutwe

Murenzi avuga ko icyo gitekerezo yakigize afatanyije na mushiki wanjye Cynthia Nyiratuze bahisemo gukora imyenda y’abagabo irimo karuvati, bow tie izwi nka “Noeud” ndetse n’udutambaro tujya ku mifuka ya kostimu. Banakora kandi ibitambaro abagore batega mu mutwe.

Murenzi avuga ko nk’urubyiruko rw’Abanyafurika, b’Abanyarwanda baba mu mahanga, bafite inshingano zo kuba urumuri, bakanaba abavugizi bw’aho baturuka.

Ati “Tuzakomeza gushyira imbaraga my gushishikariza Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, gokemaza gukunda iby’iwabo no gushyigikira ba Rwiyemezamirimo bato gukirango twongere umusaruro mbumbe wo mw’imbere mu bihugu by’Afurika.”

Murenzi na Mushiki we Nyiratuze ni bo bahanze Seruka Designs
Murenzi na Mushiki we Nyiratuze ni bo bahanze Seruka Designs
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ariko ntbagasebye igihugu cyacu ngo barakigaragaza bajye babanza bambare neza nkabantu barezwe na bene kanyarwanda, ntibagasebye igihugu ngo bahenurure.

Ndahayo olivier yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

ariko ubwo busirimu muvuga butiyubaha buzabageza he?mugenze gake mutazarenga umuhanda.agaphundikiye gatera amatsiko.musubire ku isoko kandi ntibizababuza kuba beza no gukundwa!

kaka yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Babwire uti mu Rwanda ntibambara impenure

eliab yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Vana ibikoma aho wa muturage we..impenure se uzibonye hehe

Jay gakwaya yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Yewega Jay, Uti wa muturage we ubuse nkwite ikivejuru. uri igitangaza. Igitekerezo = igitutsi? Igitutsi = Urushyi! urushyi = umuhoro, twazashira reka tugire ubworoherane nka bene kanyarwanda.

Eliab yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Uri imfura usa na so. uwo uvuga ko batambaye impunure sinzi uko areba. cg niwe uzibambika. ahubwo yari gusubiza ati bitewe naho bari, guhenura ni ibisanzwe.

PACO yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

@ PACO nabyo ntibyari kumuhira kuko batubwiye ko bari kumenyekanisha u Rwanda

Eliab yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka