Bwa mbere hagiye gutorwa Miss w’Umurenge wa Mushishiro

Abakobwa batanu bo mu tugari dutandatu tugize Umurenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga nibo bari guhatanira ikamba rya Nyampinga wa Mushishiro.

Abakobwa batanu batowe muri batandatu baturutse mu tugari dutandatu tugize umurenge wa Mushishiro
Abakobwa batanu batowe muri batandatu baturutse mu tugari dutandatu tugize umurenge wa Mushishiro

Iryo rushanwa rigiye kuba bwa mbere, biteganyijwe ko uzaryegukana atangazwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017.

Abo bakobwa batanu batowe nyuma y’imyitozo ya nyuma yakozwe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ukuboza 2017, bakaba batowe hibanzwe ku bijyanye n’intambuko no kwiyerekana.

Mu bakobwa batandatu bahatanye, hahise hakurwamo umwe nk’uko amategeko y’ihiganwa abiteganya.

Abakobwa bahatana bagomba kuba nibura bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 30, barize nibura amashuri atatu yisumbuye gusubiza hejuru, bakaba baratoranyijwe nyuma yo kwiyandikisha bahereye mu midugudu kugeza ku tugari.

Miss Niyigena Delice umwe mu bahatanira Miss Mushishiro yabaye Miss Rukaragata mu mwaka wa 2015
Miss Niyigena Delice umwe mu bahatanira Miss Mushishiro yabaye Miss Rukaragata mu mwaka wa 2015

Kugira ngo kandi wemererwe guhiganwa ukora ikizamini cyanditse, ku matona 30%, abafana bakazatanga 20%, imyitwarire igakosorwa kuri 20%, naho isura n’intambuko ari na cyo kizamini cya nyuma kigahabwa 30%.

Eric Dusingizimana, utegura irushanwa rya Miss Agaciro Mushishiro avuga ko intego ye ari uko nibura Mushishiro izavamo umukobwa ujya guhiganwa ku rwego rwa Miss Rwanda.

Avuga ko ubusanzwe yateguraga irushanwa rya Miss Rukaragata, kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Mushishiro. Ariko ngo kurizamura ku rwego rw’Umurenge bizamufasha no gutegura iry’Akarere kose ka Muhanga.

Agira ati “Intego yanjye ni ugutegura irushanwa ku buryo tuzagera ku rwego rw’Akarere kandi tukazabona hano iwacu umukobwa utinyuka akajya guhiganwa muri Miss Rwanda, kandi tuzabigeraho kuko abakobwa bacu bari kwitoza.”

Miss Xavella Mushimiyimana
Miss Xavella Mushimiyimana

Akomeza avuga ko nubwo ubushobozi bwe ari buke, yizeye ko irushanwa rizagenda neza kuko abahiganwa bifitiye icyizere, kandi inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikaba zishyigikiye igitekerezo cye.

Nta bihembo runaka biramenyekana bizahabwa umukobwa uza guhiga abandi mu bwiza mu Murenge wa Mushishiro ariko ngo hazaba harimo n’ibikoresho by’ishuri kuko abenshi bahiganwa ari abanyeshuri baba baraje mu bihuko iwabo.

Miss Mushimiyimana Claudette
Miss Mushimiyimana Claudette
Miss Mukatuyizere Betty
Miss Mukatuyizere Betty
Miss Adelphine Kayitesi
Miss Adelphine Kayitesi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

hhhhhh,birakwiye ariko nakumiro aba bana babe bafite mu mutwe niba naho babireke pe.ariko ibi byo birakwiye mu mirenge yose

lorraine umutoni yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Niɓyiza gutora ba nyampinga arko a

abo

mbona batowe ntibakwiye guhatanira umurenge.Keretse biyamamaje mumidugudu kuko ntakantu karimo

Shingiro Deos yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Uwanze umwana we azamujyane muri ibyo bitagirumumaro. Ubu rero nabo barajyaho biratwe ku ishuri, bazashiduka bikoreye inda. Ndabivuze muzongere mubimbaze 2019

Natal yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

ntako mutagize muri abambere

umugenzuzi yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

NI byiza ryose ndabona umurenge wacu uri gutera imbere mu mumvire nibakomeze bitegure neza kuburyo natwe muri 2020 twazaba dufite umukobwa uhatanira ikamba rya nyampinga wigihugu

DIARRA yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Kbs nibyo nibabatore icyo gikorwa nikiza

Mukundwa fanny yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ariko ubwo abo bana urabashakaho iki kubagira ibirara bizakumarira iki

john yanditse ku itariki ya: 22-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka