Bonhomme arategura igitaramo cyo gushimira Inkotanyi

Umuhanzi Bonhomme arategura igitaramo cyo gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikagarura amahoro mu Banyarwanda, ndetse zikanasubiza icyizere abumvaga ubuzima bwabarangiriyeho bategereje kwicwa.

Bonhomme aramukanya na Gen Fred Ibingira
Bonhomme aramukanya na Gen Fred Ibingira

Icyo gitaramo Bonhomme yise "Inkotanyi ni ubuzima", ni igitaramo Bonhomme yateguye ashingiye ku buhamya yagiye yumva ahantu henshi akunze kujya kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka, aho afatanya na bo mu ndirimbo zibafasha kwibuka biyubaka.

Muri ubwo buhamya Bonhomme avuga ko buri wese warakotse Jenoside asoza ashimira Inkotanyi zamukuye mu maboko y’abicanyi, yashingira no ku buhamya bwe bwite bw’ukuntu zamurokoye, agasanga nk’umuhanzi gushimira Inkotanyi bidakwiye kurangirira mu buhamya gusa, ahubwo hakwiye no gukorwa ibitaramo.

Yagize ati" Ahantu hose ngiye kwibuka ntega amatwi ubuhamya bw’abarokotse Jenoside. Aho maze kugera hose ubuhamya butangwa busoza buri wese avuga ngo ’Mbona Inkotanyi ziraje’. Iyo iryo jambo rivuzwe buri wese amenya ko ubuhamya burangiye, umuntu avuye mu rupfu agiye mu buzima".

Akomeza agira ati" Iki gitaramo kandi nagitekereje nyuma y’indirimbo ishimira Inkotanyi nakoze mu 2015 nise ’Urugamba rwo guhagarika Jenoside’ ndetse n’iyo nakoze muri uyu mwaka mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi nise ’Inkotanyi ni ubuzima.’ "

Ijambo rya mbere Inkotanyi yamubwiye imurokora yagize iti " Humura ntugipfuye"
Ijambo rya mbere Inkotanyi yamubwiye imurokora yagize iti " Humura ntugipfuye"

Izo ndirimbo ngo zarakunzwe cyane ku buryo yasanze bikwiye ko yakora n’igitaramo agasangiza Abanyarwanda ibihangano bye yerekana akaga u Rwanda rwarimo mu gihe cya Jenoside, akanabasangiza ibindi bihangano yakoze bishimira Inkotanyi aho zabakuye.

Icyo gitaramo giteganijwe mu mpera z’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24, Bonhomme yatangarije Kigali Today ko bidatinze azangaza aho kizabera, abahanzi bazamufasha kugikora ndetse n’umunsi nyir’izina w’igitaramo, akazabigeza ku Banyarwanda mu nkuru itaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Bonhomme ni umuhanga cyane ibihangano bye byubaka benshi,ndetse icyo gitaramo tuzakitabira turi benshi.
komereza aho nshuti yange

Ally Nuru yanditse ku itariki ya: 29-06-2018  →  Musubize

ufite inganzo nziza ndagushyigikiye gusa ndagusaba ko wazenguruka u Rwanda ibihangano byawe bikatugeraho twese.

NKUNDURWANDA yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Kabisa,zadukuye ahakomeye iyo zitahaba ubuzima kuri benshi buba bwarazimye. warakoze gukora mu nganzo. Indirimbo zawe turazikunda.

th yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Bonhomme komerezaho kuko indirimbo zawe zikora abantu benshi k’umutima turagushyigikiye

Humura yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

turamushyigikiye kbs

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka