Anita Pendo yaba atwite yitegura kwibaruka

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Anita Pendo yaba atwite kuburyo ngo yitegura no kwibaruka mu minsi ya vuba.

Anita Pendo yaba atwite yitegura no kwibaruka
Anita Pendo yaba atwite yitegura no kwibaruka

Anita Pendo, umushyushyarugamba n’umunyamakuru yakunze gutangazwaho ko atwite ariko akanyomoza ibyabaga byatangajwe avuga ko atari ukuri.

Kuri ubu nabwo ntiyemera cyangwa ngo ahakane ko atwite ahubwo avuga ko mu minsi iri imbere azatangaza ukuri; nkuko yabibwiye Kigali Today.

Agira ati “Mu gihe cya vuba nzababwira amakuru y’ukuri, muri iyi minsi ndifashe mu kuba nasubiza ikibazo nk’icyo.”

Gusa ariko amakuru avuga ko Anita Pendo yaba atwite yemeza ko agiye kubyarana n’umukunzi we bamaranye iminsi witwa Nizeyimana Alphonse Ndanda umwe mu banyezamu ba AS Kigali wayigiyemo avuye muri Mukura VS.

Andi makuru kandi avuga Anita wari usanzwe akora ibiganiro kuri Tereviziyo yaba yarabihagaritse bitewe nuko yaba atwite.

Ariko we avuga ko atakwanga kujya kuri tereviziyo kubera ko atwite. Ahamya ko umwana ari umugisha kuri we.

Avuga ko ahubwo muri iyi minsi agifite intege nke bitewe n’uko aheruka mu bitaro. Ariko ngo mu mezi ya vuba akaba agomba kugaruka.

Nizeyimana Alphonse Ndanda umukunzi wa Anita Pendo (Photo Internet)
Nizeyimana Alphonse Ndanda umukunzi wa Anita Pendo (Photo Internet)

Anita Pendo ni umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu gihugu. Azwi cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ni umwe mu bakobwa bake bazwiho ubuhanga mu kuvangavanga imiziki (DJ), akaba ari n’umwe mu banyamakuru bakunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Nibareke kukuvuga cyane hato itavamo nyuma ukazatangaza ko utari utwite!!

Yvonne yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Kubyara ni byiza.Ariko se ko mperuka ejobundi Pastors babatiza PENDO ngo yakiriye agakiza,ni bite kandi?Inama naha Pastors nuko batajya bapfa kubatiza abantu kubera gushaka abayoboke.Nkeka ko babikoze bishakira gukora Publicity kubera ko PENDO ari umuntu uzwi cyane.Ntabwo ibintu by’imana bigomba gukoreshwa muli Publicity.Niba PENDO atwite atagira umugabo wemewe n’amategeko,amenye ko yakoze icyaha gikomeye.Imana yacu izarimbura abasambanyi bose ku munsi w’imperuka.Kimwe n’abajura,abicanyi,abasinzi,etc...(1 Abakorinto 6:9,10).Nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abantu,ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka.Ntituganikisha imana yaturemye.Imaze kuturema,yaduhaye amategeko.Abantu bose banga kuyumvira,ntabwo bazaba muli paradizo.Iyo bapfuye biba birangiye nta kuzuka.Ariko abubaha imana,nubwo ari bake cyane,bazazuka ku Munsi wa nyuma (Yohana 6:40),bahembwe ubuzima bw’iteka.

KAGARAMA Cosma yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Uwo Pasteur se ni ONAPO? We se nta abana agira? So nabatize ariko ntabuze isi kororoka.

gruec yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

yoooo! jyewe ndabona nta kibazo kirimo pe erega umwana ni umugisha ahubwo Anitha congratulation pe!

Jeanne d’arc yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

pendooooooooooo

kibwa yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Anitha bibaho kandi n’umugisha nkuko wabivuze, ntago ariwowe mustar wambere waba ugiye kwibaruka umwana, njyewe nakubwira nti, you have to be strong and i wish you all the best, be blessed!!

Cuminkindi yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Anita,nib’arukuri,atarukuri,ihanganeigisubizokizaboneka.

J.Bosco Mwangaza yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

niba ari ukuri pendo waguye ahashahe pe

celea yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize

Anitha nkubwiye ko abantu bakwifurije umwana kuva kera! Njye kuva nakumenya abantu muri salon babaga baharira ko utwite! Ni ukubyihanganira ku bavugwa bose ibinyoma!

Manzi Jean Claude (alias) yanditse ku itariki ya: 23-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka