Amwe mu mafoto utabonye y’igitaramo cya “Tera Sitori” cyabereye i Huye

Abaririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda, The Ben, King James na Riderman bataramiye Abanye-Huye ku bufatanye na Sosiyete y’itumanaho, Airtel.

Umuririmbyi The Ben ubwo yari ari ku rubyiniro mu gitaramo Tera Sitori cyabereye i Huye
Umuririmbyi The Ben ubwo yari ari ku rubyiniro mu gitaramo Tera Sitori cyabereye i Huye

Tariki ya 11 Gashyantare 2017, nibwo bakoze icyo gitaramo cyo kwamamaza ibiciro bishya bya Airtel bitwa “Tera Sitori”.

Muri ibyo biciro bishya guhamagara umuntu wa mbere wishyura umunota wa mbere indi ikaba ubuntu, wakupa ugahamagara uwa kabiri ukishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe bagahita baguha gukoresha Twitter na Facebook ku buntu.

Wakupa ugahamagara uwa gatatu, wishyura umunota wa mbere nk’ibisanzwe, abasigaye bose utangira kubahamagarira ubuntu.

Igiciro cyo guhamagara imirongo itari iya Airtel ni 30RWf ku munota.

Kwinjira muri icyo gitaramo cyabereye iruhande rwa Stade Huye, byari ubuntu. Abantu baturutse hirya no hino mu Karere ka Huye no mu tundi turere bituranye, barimo urubyiruko, abana n’abakuze, bari baje kwirebera abaririmbyi bakunda.

Abitabiriye igitaramo cya Tera Sitori cyabereye i Huye bagaragazaga ibyishimo
Abitabiriye igitaramo cya Tera Sitori cyabereye i Huye bagaragazaga ibyishimo

The Ben, King James na Riderman baririmbye indirimbo zabo zitandukanye zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda. Ibyo byatumye abitabiriye icyo gitaramo babyina, kuva gitangiye kugeza kirangiye.

Abantu ibihumbi n'ibihumbi baturutse mu Karere ka Huye no mu tundi turere bituranye bari bitabiriye igitaramo cya "Tera Sitori"
Abantu ibihumbi n’ibihumbi baturutse mu Karere ka Huye no mu tundi turere bituranye bari bitabiriye igitaramo cya "Tera Sitori"
Bamwe buriye ibiti kugira ngo barebe abahanzi bakunda
Bamwe buriye ibiti kugira ngo barebe abahanzi bakunda
Umuririmbyi King James ubwo yari ari ku rubyiniro
Umuririmbyi King James ubwo yari ari ku rubyiniro
Riderman kuru rubyiniro
Riderman kuru rubyiniro

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka