Amafoto 30 utabonye y’igitaramo cya The Ben
The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) yakoze igitaramo cyashimishije abatari bake kuburyo cyarangiye bamwe batabyifuza.
The Ben yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party, cyabaye ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017.
Icyo gitaramo yagikoze nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ataba mu Rwanda kuko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yashyize hanze akiri mu Rwanda ndetse n’izo yasohoye amaze kugera muri Amerika, zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.
Izo ndirimbo zose yaziririmbye mu buryo bw’imbona nkumve (Live) mu gihe kirenga isaha, ibintu bitamenyerewe muri muzika Nyarwanda.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku yanyuma wabona abitabiriye icyo gitaramo bamwenyura, bamwe bashyira amaboko hejuru abandi bo bafite za telefone zabo bafatama amafoto n’amavideo, bizabera urwibutso.
Bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bahamya ko icyo gitaramo The Ben yakoze ari icy’amateka, kigaragaza ko muzika nyarwanda imaze gutera intambwe ijya imbere.
Kubera ibyishimo, The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima maze ararira. Bamwe mu bakunzi be nabo ntibabasha kubyakira nabo basuka amarira.
The Ben yashimiye Abanyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange akurikije uburyo yakiriwe n’uburyo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cye.
Yataramye ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Bruce Molodie, Charly na Nina, Yvan Buravan n’abandi batandukanye bakoranye indirimo barimo Tom Close.
Andi mafoto yaranze igitaramo cya The Ben
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
nka banya Rwanda twese dufatanyije abahanz bacu tukabatera ingabo mu bitugu bagera kure kd n’igihugu cyacu kigatera imbere.the ben kbx ni umusaza yaradushimishije.God bless him xo!!turamukunda cyne.
uzagaruke vuba kbs
ndagushyigikiye kbx turikumwe
narinzi ko atashoborakuza nyamara music nyarwanda ndasaba kutagarucyira murwanda gusa ahubwo ninaha ibugande thou much competition ariko nibajerajeze cyane
Byarashimishije Nyimara Kumvako The Ben Aribuze Gutaramana N’abanyarwanda Gusa Yagaragajeko Akidukunda Kbsa
Kbs haho ageze nubwo utigeze ambihiriza noneho ubu ararenze
then Ben no1
Kbs The ben numusaza.
wagera hariya yahamagaye
buda!♥
bikaba ibindi kbs gusa
naranezerewe cyaneeeee.
narishimye cyaneee kuko uriya munsi nuwambere mumateka nukuntu the ben nabo baribafatanyije badususurukije am happy more than another day thx somuch and thx for all you do for us