Amafoto 30 utabonye y’igitaramo cya The Ben

The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) yakoze igitaramo cyashimishije abatari bake kuburyo cyarangiye bamwe batabyifuza.

Abitabiriye igitaramo cya The Ben bagaragaje ibyishimo
Abitabiriye igitaramo cya The Ben bagaragaje ibyishimo

The Ben yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party, cyabaye ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017.

Icyo gitaramo yagikoze nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ataba mu Rwanda kuko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yashyize hanze akiri mu Rwanda ndetse n’izo yasohoye amaze kugera muri Amerika, zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Izo ndirimbo zose yaziririmbye mu buryo bw’imbona nkumve (Live) mu gihe kirenga isaha, ibintu bitamenyerewe muri muzika Nyarwanda.

Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku yanyuma wabona abitabiriye icyo gitaramo bamwenyura, bamwe bashyira amaboko hejuru abandi bo bafite za telefone zabo bafatama amafoto n’amavideo, bizabera urwibutso.

The Ben yataramiye Abanyarwanda bataha bishimye
The Ben yataramiye Abanyarwanda bataha bishimye

Bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bahamya ko icyo gitaramo The Ben yakoze ari icy’amateka, kigaragaza ko muzika nyarwanda imaze gutera intambwe ijya imbere.

Kubera ibyishimo, The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima maze ararira. Bamwe mu bakunzi be nabo ntibabasha kubyakira nabo basuka amarira.

Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi
Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi

The Ben yashimiye Abanyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange akurikije uburyo yakiriwe n’uburyo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cye.

Yataramye ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Bruce Molodie, Charly na Nina, Yvan Buravan n’abandi batandukanye bakoranye indirimo barimo Tom Close.

Andi mafoto yaranze igitaramo cya The Ben

Umuririmbyi Bruce Melodie nawe yasusurukije abitabiriye igitaramo cya The Ben
Umuririmbyi Bruce Melodie nawe yasusurukije abitabiriye igitaramo cya The Ben
Charly na Nina nabo baririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
Charly na Nina nabo baririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
The Ben na Tom Close bari kuririmbana
The Ben na Tom Close bari kuririmbana

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

ngewe iki navuga kbs ben nakomerezaho kandi arashoboye ndamukunda cyane kandi abahanyi nyarwanda muri rusange bakomerezaho natwe niryo shema ryacu nka banyarwanda mukomerezaho kbs

nitwa tonny yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ese Mwampuza Na Meddy Hana Theben

Minani David yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

the ben turagukunda cyaneeeeeeeeeeeeeeee ubu nitwa the bencky abafana bawe tukurihafi

mukundente furaih yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

ohhhh Ilv u s mch kd uz icy ukr

sister thbn dinah yanditse ku itariki ya: 10-09-2017  →  Musubize

The ben ndamwemera ikibazo nuko yiyemera kdi adakaze kuruta abandi nakomerezaho

SIBOMANA ATHANASE yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

the ben najye ndmukunda ndifuza koyaza muri uganda

gakweni sam yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

The ben ni musaza wanjye ndamushima

DANGER BOY yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Nukuri the ben arashoboye pe kd abandi bahanzi bakwiriye ku mwigiraho kuko ubwenge burarahurwa!

Minani Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

The Ben Sinagije amhirwe yokwitabira igitaramo ark sukomwanga abamukunda turibenshi abitabiriye nibo bacye

ben ,b yanditse ku itariki ya: 31-01-2017  →  Musubize

roho habibi ni danje kbs ndamukunda simuryarya uwo ni the ben

mvu nabandi yanditse ku itariki ya: 24-01-2017  →  Musubize

Ben numuntu w,umugabo kabisa nakomereze aho yamamare nahandi hose kwisi

Packa yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

twaramwishimiye cyne n umusaza kbx.natwe urubyiruko tumuri inyuma.

Steven shyaka yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka