Akabari kitwa Riders kafunguye imiryango i Kigali (Amafoto)

Nyuma y’igihe kinini bamwe mu banyakigali bifuza ahantu bajya basohokera hafite umwihariko basubijwe kuko akabari kitwa Riders k’abanya-Kenya kafunguye imiryango.

Iyo uri muri Riders uba witegeye Kigali Convention Center
Iyo uri muri Riders uba witegeye Kigali Convention Center

Aka kabari kafunguye imiryango ku mugaragaro mu nyubako ya Kigali Heights, ku mugoroba wo ku itariki ya 10 Ukwakira 2017. Kamaze amezi atanu gakorera mu Rwanda.

Aka kabari ngo ni umwihariko ugereranyije n’utundi Abanyarwanda basanzwe bamenyereye.

Umwihariko wako ngo ni indirimbo zihacurangirwa utasanga ahandi n’izindi serivise zihatangirwa utasanga ahandi kubera inzobere z’abakozi bafite.

John Mwangemi, ambasaderi wa Kenya mu Rwanda (hagati) afungura akabari ka Riders
John Mwangemi, ambasaderi wa Kenya mu Rwanda (hagati) afungura akabari ka Riders

Uhagarariye akabari ka Riders mu Rwanda, Opondo Benson avuga ko bafunguye imiryango mu Rwanda nyuma yo kubisabwa na bamwe mu Banyarwanda bajyaga basohokera muri Uganda mu tubari twa Riders tuhari.

Agira ati “Umwihariko wa mbere n’ibyishyimo uhasanga, muri Riders tugira umwihariko w’indirimbo utasanaga ahandi kuko buri joro rigira umwihariko w’umuziki. Umwihariko w’amafunguro, inzoga utasanga ahandi na serivise nziza utasanga ahandi.”

Akomeza avuga ko bafite abakozi bavangavanga umuziki (DJ) mu buryo bwa kinyamwuga kuburyo bagiye bahabwa n’ibihembo mu karere ka Africa y’Iburasirauba kandi bakaba barimo no kubyigisha abo mu Rwanda kuburyo abahasohokera ntacyo bazahaburira.

Ibi kandi binemezwa na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi uvuga ko yishimira kuba akabari ka Riders kafunguye ishami mu Rwanda akaba yizera ko barushaho gutanga serivise nziza nkuko babikora mu gihugu cya Uganda.

Bamwe mu bakozi bo muri Riders
Bamwe mu bakozi bo muri Riders

Uretse akabari, muri Riders harimo akabyiniro (Club) ndetse uwahasohokeye ashobora kuhabona amafunguro y’ubwoko butandukanye.

Riders iri mu nyubako ya Kigali Heights, uwahasohokeye aba yitegeye neza Kigali Convention Center anareba neza ibindi byiza bitatse umugi wa Kigali.

Nubwo Riders ari iy’Abanyakenya ntikorera muri Kenya. Ahubwo ikorera muri Uganda aho ifite amashami atatu hakiyongeraho n’iryo mu Rwanda.

Riders ikorera muri Kigali Heights
Riders ikorera muri Kigali Heights
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ako kabari nikeza cyane gusa ikibazo ni ibiciro

thimotee uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 15-11-2017  →  Musubize

ewanna ako kabari ndabona ari sawa gusa nizereko bakina songs z’inyamerica n’iz’igiswahili kuko abajeunes dukuzeho arizo dukunda, ndahishimiye kubera design y’aho

olivier king yanditse ku itariki ya: 12-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka