Abavutse ari impanga bagiye kongera guhurira mu birori by’ubusabane

Umuryango w’abavutse ari Impanga “Rwanda Twins Family” uri gutegura ibirori ngarukamwaka by’impanga, uvuga ko bizarangwa n’udushya twinshi.

Abavutse ari impanga bazahurira mu birori by'ubusabane
Abavutse ari impanga bazahurira mu birori by’ubusabane

Ibyo birori biteganyijwe kuba ku cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018 kuri Olympic Hotel iri i Remera.

Niyomuremyi Pascal, umwe mu bateguye ibyo birori avuga ko babiteguye mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho no gutegura ibikorwa by’imyaka itaha.

Agira ati “Ubundi dusanzwe duhura tugategura ibikorwa biduhuza birimo gusura uwabyaye uwagize ubukwe, uwagize ibyago no gufashanya hagati yacu, ubu rero tugiye kongera duhure turebe uburyo twakoze hanyuma dutegure ibindi bikorwa byagutse umwaka utaha.”

Akomeza avuga ko buri muntu wese wavutse ari impanga yemerewe kuza mu muryango wabo kabone n’ubwo yaba asigaye ari umwe. Abakiri bato nabo ntibahejwe akaba ari nayo mpamvu ngo babiteguye mbere y’itangira ry’amashuri.

Abifuza kwitabira ibyo birori basabwa gutanga umusanzu wa 5000RWf kuri buri muntu, bitarenze itariki ya 10 Mutarama 2018.

Abashaka kwiyandikisha bahamagara nimero ya terefone 0788271700 ya Pascal NIYOMUREMYI.

Igikorwa cyo guhura kw’abavutse ari impanga gisigaye kiba buri mwaka cyatangiye mu mwaka wa 2012.

Kugeza ubu mu Rwanda nta mubare w’impanga uramenyekana ariko ngo icyo gikorwa kimaze guhuza impanga 200.

Reba amwe mu mafoto y’abitabiriye ibirori byabanje

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byiza cyane.Mukomereze who kuko ibi birori ndabona biba bishimishije.

KARINDA AIME yanditse ku itariki ya: 9-01-2018  →  Musubize

Impanga mwese tubifurije umunsi mwiza.

Damas yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Impanga mwese tubifurije umunsi mwiza.

Damas yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Nibyiza rwose nanjye mfiteimpanga yanjye yitwa Nzabirinda Ayamakuru nibwo nkiyamenya Arikonibyiza Pe!imana izamfashe umwaka Utaha natwe twifatanye naba dusangiye umugisha udasanzwe. Muzaduhe phone z’ukuriye uyu muryango tumusabe Andi makuru.

Ndindibije theogene yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka