Abateguye Miss Huye Campus barashinjwa ubwambuzi

Abantu batandukanye bahawe akazi mu gikorwa cyo gutora Miss Huye Campus 2017 baravuga ko kuva cyaba batari bishyurwa amafaranga bakoreye.

Miss Huye Campus, Umutoni Annet (wicaye) akikijwe n'ibisonga bye. Bamwe mu bahawe akazi mu gikorwa cyo gutora uyu Nyampinga bahamya ko batarahembwa
Miss Huye Campus, Umutoni Annet (wicaye) akikijwe n’ibisonga bye. Bamwe mu bahawe akazi mu gikorwa cyo gutora uyu Nyampinga bahamya ko batarahembwa

Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Miss Huye Campus) yatowe tariki 18 Gashyantare 2017, nyuma y’imyaka itatu icyo gikorwa cyitarongera kuba muri iyo kaminuza.

Abantu batandukanye bahawe akazi muri icyo gikorwa, bavuga ko bari bijejwe ko nikirangira bazahita bahembwa,nyamara ngo kugeza ubu barategereje baraheba.

Danton Gasigwa, umunyeshuri muri iyo Kaminuza yatangarije ikiganiro KT Idols gihita kuri KT Radio ko yahawe akazi ko kwamamaza icyo gukorwa anaba umushyushyarugamba ariko ngo ntabwo arahembwa.

Agira ati “Guhembwa byo byagombaga kubaho kuko barambwiraga ngo rwose nk’umuntu wacu igikorwa nikirangira, hazaba harimo n’amafaranga, abantu bazishyura, hazabamo n’abaterankunga humura tuzaguhemba.

Urumva nk’abanyeshuri bagenzi banjye nk’abantu twiga muri kaminuza imwe nagombaga kubaha icyo cyizere.”

Akomeza avuga ko akurikije ibyo yakoze yagombaga guhembwa ibihumbi 100RWf.

Uwitwa Alphonse Mpendwanzi, wakoze akazi k’isakazamajwi mu gikorwa cya Miss Huye Campus 2017 (Sound System) nawe avuga ko yagiranye amasezerano n’abateguye icyo gikorwa. Nubwo adatangaza ibijyanye n’ayo masezerano nawe avuga ko atarahembwa.

Yves Rugira usanzwe ari umunyamakuru, avuga ko yari mu kanama nkemurampaka ariko nawe ngo ntarishyurwa.

Agira ati “Nta kintu barampa ariko uwari wampaye akazi yamaze kumpamagara arambwira ngo nimwihanganire tuzavugana muri iki cyumweru (cyatangiye ku wa mbere tariki ya 06 Werurwe 2017).

Jye nabikoze mu rwego rwo kubafasha kuko nari ngiye kwitarira amakuru nyine nsanga abakemurampaka batinze bahita bambwira ngo nze mbafashe, hanyuma rero ambwira ko tuzavugana akampemba.”

Miss Huye Campus n'ibyegera bye bakikijwe na bamwe mu bakemurampaka
Miss Huye Campus n’ibyegera bye bakikijwe na bamwe mu bakemurampaka

Si abo gusa kuko n’uwitwa Mufora Ezéchiel watozaga abakobwa bahataniraga Miss Campus Huye gutambuka, avuga atarishyurwa kandi bari bamwemereye kumuhemba ibihumbi 100RWf.

Miss Huye Campus nawe ntiyahawe ibihembo byose

Ikindi ngo ni uko n’ibihembo byari bigenewe uwambitswe ikampa rya Miss Campus Huye, hari ibyo atabonye.

Gusa ariko uwambitswe iryo kamba ariwe Miss Umutoni Annet yemeza ko byose yabibonye uretse ibihumbi 500RWf yagombaga guhabwa.

Ahamya ko yagombaga guhabwa sheki isinyeho, iriho ayo mafaranga ariko ngo uwagombaga kuyisinyaho ntiyari ari mu Rwanda, bituma atayihabwa.

Agira ati “Ibihembo byanjye barabimpaye usibye wenda ariya mafaranga ibihumbi 500RWf. Ndayategereje ubwo naza nzayabona.”

Akomeza avuga ko ibindi bihembo birimo telefoni, ibikoresho by’ubwiza no kujyanwa muri Salon gutunganya umusatsi, yabibonye.

Abateguye Miss Huye Campus babivugaho iki?

Hodali Bizimungu, umwe mubateguye icyo gikorwa, yemeza ko abantu bose bakoreshejwe bagombaga kwishyurwa, bishyuwe.

Agira ati “Nibwo nabyumva, gusa nta muntu nzi twavuganye ko tugomba kumwishyura tutishyuye, ntawe nzi.

Twakoze iki gikorwa mu byiciro bibiri. Guhitamo abajya mu kiciro cya nyuma, n’umunsi nyirizina twatoye Nyampinga. Mu kiciro cya mbere twakoresheje umunyeshuri ntabwo twigeze tugirana amasezerano yo kubaha amafaranga runaka.”

Akomeza avuga ko umushyushyarugamba n’uwari ushinzwe isakazamajwi bose bishyuwe. Ikindi ngo n’abatoje abakobwa ntibagombaga guhembwa kuko ngo bo ubwabo bari bazi ko ari abakorerabushake.

Bamwe mu bitabiriye itorwa rya Miss Huye Campus banenze abakemurampaka b'icyo gikorwa
Bamwe mu bitabiriye itorwa rya Miss Huye Campus banenze abakemurampaka b’icyo gikorwa

Abakemurampaka nabo bifashishijwe mu gutora Miss Campus Huye ngo bamaze kubahemba. Undi mukemurampaka uvuga ko atarahembwa ngo ntawe azi.

Agira ati “Kubijyanye n’abakemurampaka twarabashakishije ku materefoni tuvugana amafaranga turayemeranya, twabahaye avance, bamaze gukora akazi tubaha ayari asigaye. Uwo mukemurampaka uvuga ko tutamuhembye ntabwo nzi uwo ariwe kuko bose barishyuwe.”

Akomeza avuga ko n’amafaranga yagombaga guhabwa uwambitswe ikamba rya Miss Huye Campus, yahawe igice cyayo.

Agira ati “Amafaranga Miss yemerewe ibihumbi 500RWf yagombaga guhabwa ako kanya, tubivunjamo akazi. Yahawe na avance ayandi azayabona muri ako kazi.”

Abakemurampaka banenzwe imikorere

Bamwe mu bakurikiranye itorwa rya Miss Huye Campus bahamya ko abakemurampaka bahawemo akazi nta burambe bari bafite mu bijyanye no gutora ba Nyampinga.

Umwe mu bakobwa bahataniraga iryo kampa uzwi nka Miss Gisele, avuga ko nawe yanenze abakemurampaka.

Agira ati “Tuzi yuko akenshi abantu bakora muri biriya bintu by’abakemurampaka ari abantu baba babifitemo ubunararibonye.

Niyo yaba ari Nyampinga baba bazanye ubona ko ari Nyampinga ubimazemo igihe. Bariya bazanye nabo baratsinze barashoboye ariko ntabwo bari bakwiriye kuba abakemurampaka kuko nta n’igihe bari bamara batorewe kuba banyampinga."

Hodali Bizimungu avuga ko abasebya igikorwa cyo gutora Miss Huye Campus ari ba nta munoza.

Agira ati “Comments (ibyo abantu bavuga) ntabwo zabura, twabajije abantu benshi uko byagiye bigenda batubwira ko byagenze neza. Ni n’igikorwa kimaze igihe kitaba, hari byinshi bitaratungana, nta byera ngo de.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko barinda nambura ubundi ibyo bitumariye iki?

tutatsinze yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Sha abantu bateguye kiriya kirori byo ubutaha bazakosore kuko bababaje benshi ubona ngo bambure na mpendwanzi utari umunyeshuri Sound c yayiboneye Ubuntu?

Elias yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Hhhhhh mujye mureka gusebanya mwabagabo mwe

Hhhh yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

ndumva bikaze gusa Birasaba Ubushishozi kuko harigihe abantu bashaka gusebya abandi .nonese abo bavugako batishyuwe baba bafite amasezerano? ese niba ataribihuha bajyanye abateguye icyo gikorwa munkiko aho gukwirakwiza ibi huha .cg se bagatanga copy ya contract .Murakoze

gaston yanditse ku itariki ya: 6-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka