Abahanzi Nyarwanda bagiye guhurira n’abanyamahanga muri Kigali Up

Abahanzi Nyarwanda bazaririmba mu Iserukiramuco rya Muzika Kigali Up bishimiye kuzaririmbana n’ibyamamare mpuzamahanga bizaryitabira kuri iyi nshuro yaryo ya gatandatu.

Itangazo ryamamaza iserukiramuco rya Kigali Up.
Itangazo ryamamaza iserukiramuco rya Kigali Up.

Oda Paccy ugiye kuririmbamo ku nshuro ya kabiri, yanyuzwe n’uburyo imiririmbire yaho iba ari umwimerere no kuririmbira hamwe na Didier Awadi wo muri Senegali.

Yagize ati “Uyu mwaka kubera hazaba hari abandi bantu baturutse mu bindi bihugu kandi nabo b’abahanga ndumva nzabigiraho byinshi cyane.”

Yvan Buravan, umuhanzi uri kuzamuka, we asanga ari ikintu kidasanzwe kuri we, kuzahurira ku ruhimbi n’ibyamamare mpuzamahanga.

Ati “Mu nzozi zanjye numva nshaka ko umuziki wanjye uba mpuzamahanga. Rero kubitangirira iwacu njya kurubyiniro rumwe n’abahanzi bakomeye cyane baje mu iserukiramuco iwacu ni intangiriro nziza cyane.”

Hari n’abandi nka Eric Mucyo nabo bahamya ko kuba Kigali Up izwi ku ruhando mpuzamahanga, kuririmbamo ari kimwe mu byafasha umuhanzi Nyarwanda kugaragara no mu bindi birori no hanze n’ibindi.

Ati “Iyo bagiye kugutumira babanza kukubanza ni he wagaragaye? Iyo witwaye neza nka hariya biba biri kugufungurira amayira henshi.”

Murigande Jacques “Mighty Popo” ukuriye kigali Up, avuga ko abahanzi Nyarwanda bakwiriye kubyaza umusaruro uko guhura n’abo bahanzi mpuzamahanga.

Ati: “Mu bushabitsi bwa muzika, kumenyana n’abantu nicyo kintu gikora cyane cya mbere, ni yo mpamvu tuzana bariya bahanzi bo hanze kubera ko bazana n’abatunganyiriza umuziki.”

Bamwe mubahanzi mpuzamahanga bazaza harimo Skyler Jett, Joey Blake, Soleil Laurent & Quantum Split bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kareyce Fosto (Cameroon), One People Band ya Lucky Dube.

Mu bahanzi Nyarwanda harimo nka Christopher, Yvan Buravan, Oda Paccy, Eric Mucyo, Peace, Marshall Ujeku wo ku Nkombo na Danny.

Iki gitaramo kizaba tariki 30 na 31 Nyakanga 2016 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa saba. Kwinjira ni 5000 na 8000 munsi wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushyigikiye icyo gitaramo kizabera mu rwagasabo nigihe cyiza cyo kwigaragaza kwa bahanzi biwacu bakomereze aho tubari inyuma.

nzabakurana theogene yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka